00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Marathon Mpuzamahaga ya Kigali yashyizwe mbere gato y’inama ya CHOGM 2021

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 9 Mutarama 2021 saa 07:10
Yasuwe :
0 0

Irushanwa Mpuzamahanga ryo gusiganwa ku maguru ribera i Kigali (Kigali International Peace Marathon), rigiye kuba ku nshuro ya 16 ryashyizwe taliki ya 20 Kamena 2021 mbere gato y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) iteganyijwe muri uko kwezi.

Kigali International Peace Marathon yari kuba ku nshuro ya 16, yagombaga kuba tariki ya 17 Gicurasi 2020, igenda yimurwa kubera COVID-19 ndetse birangira itabaye mu mwaka ushize.

Kuri iyi nshuro, byemejwe ko iri rushanwa rizaba tariki ya 20 Kamena 2020, umunsi umwe mbere y’uko hatangira Inama y’Abakuru b’Ibihugu bikoreshwa Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) izamara iminsi itanu ibera i Kigali mu Cyumweru cya tariki ya 21 Kamena 2021.

Me Mubiligi Fidèle uyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri (RAF), yabwiye IGIHE ko gushyiraho iyi tariki ahanini ari uko bashatse kurihuza n’inama ya CHOGM mu kugabanya icyuho cy’umubare munini w’abanyamahanga bakunze kuryitabira.

Ati “Twashatse kubihuza kugira ngo twunguke ayo mahirwe y’abanyamahanga bazaba baje mu Rwanda, twabonye ari uburyo bwiza bwo kubona umubare munini w’abanyamahanga. Mwabonye ko muri ibi bihe abantu bategura ingendo zisa naho ari izo kwishimisha zagabanutse, turavuga ngo rero icyo cyuho kizazibwe n’umubare w’abanyamahanga uzaba uri hano.”

Me Mubiligi avuka ko kuri iyi nshuro hazabamo no guhemba abakinnyi b’Abanyarwanda bayitabiriye ariko bazajya basabwa kugira ibihe runaka bakora, aho guhemba abitwaye neza gusa mu rwego rwo kuzamura ishyaka ry’abenegihugu.

Kigali International Peace Marathon ni imwe mu gikorwa cya siporo yo mu Rwanda cyinjiza amafaranga menshi avuye mu banyamahanga, cyane ko abiyitabira akenshi bakunze guhita babifatanya n’ibikorwa by’ubukerarugendo.

Isanzwe ikorwa mu ntera eshatu; Marathon y’ibilometero 42; igice cya Marathon kireshya n’ibilometero 21 ndetse n’ibilometero 10 bikorwa n’abasiganwa byo kwishimisha batarushwanwa (Run for fun).

Ubusanzwe, Kigali International Peace Marathon ibimburirwa n’ibikorwa birimo isiganwa ry’ijoro rizwi nka Kigali Night Run.

Marathon Mpuzamahanga ya Kigali igamije kwimakaza amahoro binyuze mu mikino, yatangiye gukinwa mu 2005. Ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 15, tariki ya 16 Kamena 2019, ryitabiriwe n’abagera ku 3900 baturutse mu bihugu 55.

Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yitabirwa n'abatari bake mu cyiciro cy'abasiganwa byo kwishimisha (Run for fun)
Umuyobozi wa RAF, Mubiligi Fidèle, yabwiye IGIHE ko Marathon y'uyu mwaka izaba mbere gato y'inama ya CHOGM

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .