Marathon Mpuzamahanga ya Kigali ishobora kuba mu Ukuboza

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Ukwakira 2020 saa 03:23
Yasuwe :
0 0

Isiganwa Mpuzamanga ryo gusiganwa ku maguru i Kigali (Kigali International Peace Marathon) ryagombaga kuba muri Kamena, rishobora kuba mu Ukuboza uyu mwaka bitewe n’icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.

Kigali International Peace Marathon izaba ku nshuro ya 16, yari iteganyijwe tariki ya 17 Gicurasi 2020, ariko mu mpera za Werurwe, yimurirwa tariki ya 21 Kamena 2020 kuko hari icyizere ko Coronavirus ishobora kugabanyuka.

Muri Gicurasi, Me Mubiligi Fidèle uyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri (RAF), yabwiye IGIHE ko bateganya ko iri rushanwa ryaba mu Ukwakira.

Nyuma y’uko imikino n’amarushanwa bikomorewe guhera ku wa 28 Nzeri, Umuyobozi wa RAF, Mubiligi Fidèle yabwiye The Newtimes ko Marathon Mpuzamahanga ya Kigali ishobora kuba mu mpera z’uyu mwaka, ku wa 27 Ukuboza, ariko bikazabanza kwemezwa na Minisiteri ya Siporo.

Ati “Twamaze gutanga amatariki twifuza ko yazaberaho muri Minisiteri ya Siporo kandi turizera ko azemerwa.”

“Twagaragaje uburyo abazayitabira bazirinda COVID-19, rikaba irushanwa riri mu mutekano kandi niryemerwa, abantu baziyandikisha baryitabire.”

Kigali International Peace Marathon isanzwe ikorwa mu ntera eshatu; Marathon y’ibilometero 42.195, igice cya Marathon kireshya n’ibilometero 21.0975 ndetse n’ibilometero 10 bikorwa n’abasiganwa byo kwishimisha batarushwanwa (Run for fun).

Kigali International Peace Marathon ibimburirwa kandi n’ibikorwa birimo isiganwa ry’ijoro rizwi nka Kigali Night Run.

Marathon Mpuzamahanga ya Kigali igamije kwimakaza amahoro binyuze mu mikino, yatangiye gukinwa mu 2005.

Ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 15, tariki ya 16 Kamena 2019, ryitabiriwe n’abagera ku 3900 baturutse mu bihugu 55.

Ubuyobozi bwa RAF buvuga ko Marathon Mpuzamahanga ya Kigali ishobora kuba ku wa 27 Ukuboza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .