Marathon Mpuzamahanga ya Kigali ishobora kuba mu buryo bwihariye

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Ukwakira 2020 saa 03:23
Yasuwe :
0 0

Irushanwa Mpuzamanga ryo gusiganwa ku maguru i Kigali (Kigali International Peace Marathon) rishobora kuba mu Ukuboza uyu mwaka mu buryo bwihariye kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.

Kigali International Peace Marathon izaba ku nshuro ya 16, yari iteganyijwe tariki ya 17 Gicurasi 2020, ariko mu mpera za Werurwe, yimurirwa tariki ya 21 Kamena 2020 kuko hari icyizere ko Coronavirus ishobora kugabanyuka.

Me Mubiligi Fidèle uyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri (RAF), yabwiye IGIHE ko bamaze gusaba Minisiteri ya Siporo ko iri rushanwa ryaba tariki ya 27 Ukuboza ndetse babona ko ari ngombwa ko riba ku buryo ryakorwa bitandukanye no mu myaka yabanje, hakubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ati “Ni ikibazo kituremereye nka RAF kuko niryo rushanwa rikomeye tugira, ni mpuzamahanga. Twatanze amatariki twifuza ko yaberaho ariko ntabwo turemererwa na Minisiteri. Hari imyiteguro twari twarakoze ku buryo twayiheraho, ariko dukomeje gusaba ko byakwihutisha ndetse hagakorwa ibishoboka byose ikaba.”

“Hari uburyo bwinshi twakoramo Marathon wenda ntikorwe nk’uko yakozwe cyangwa yakorwaga ubushize, ariko igakorwa. Twagendera ku mabwiriza yashyizweho yo kwirinda iki cyorezo, ubwo ni uguhana intera, ni ukwirinda ko abantu begerana, ni ugukaraba, n’ibindi byose tukabishyingiraho.”

Kigali International Peace Marathon isanzwe ikorwa mu ntera eshatu; Marathon y’ibilometero 42.195, igice cya Marathon kireshya n’ibilometero 21.0975 ndetse n’ibilometero 10 bikorwa n’abasiganwa byo kwishimisha batarushwanwa (Run for fun).

Ku cyiciro cya Run for fun cyitabirwa n’abantu benshi, Me Mubiligi avuga ko ari ho impungenge ziri, ariko bishoboka ko na cyo cyaba mu buryo nk’ububamo Car Free Day yasubukuwe mu kwezi gushize.

Ati “Aho tubona hari ikibazo ni Run For Fun kuko yitabirwa n’abantu benshi kandi baba begeranye, bishimye, ariko ntekereza ko igisubizo kirahari kuko hamaze kuba Car Free Day ebyiri kandi ntabwo dushyiraho umubare ntarengwa n’abayizamo.”

“Tuyijyamo tukareba imyitwarire y’abayitabiriye, Abanyarwanda bamaze kumenyera ibintu byo kwirinda. Aho twareba ni kuri Run for Fun tukabishyira ku murongo ku buryo nta kibazo kivuka naho ku barushanwa ho nta kibazo gihari.”

Ubusanzwe, Kigali International Peace Marathon ibimburirwa n’ibikorwa birimo isiganwa ry’ijoro rizwi nka Kigali Night Run.

Marathon Mpuzamahanga ya Kigali igamije kwimakaza amahoro binyuze mu mikino, yatangiye gukinwa mu 2005.

Ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 15, tariki ya 16 Kamena 2019, ryitabiriwe n’abagera ku 3900 baturutse mu bihugu 55.

Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yitabirwa n'abatari bake mu cyiciro cy'abasiganwa byo kwishimisha (Run for fun)
Umuyobozi wa RAF, Mubiligi Fidèle, avuga ko bakomeje gusaba ko Marathon y'uyu mwaka yaba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .