Ku 11 Mutarama 2021, Ubuyobozi bwa FRVB bwakoranye inama n’ibiro by’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Volleyball (FIVB) bishinzwe ibikorwa by’amarushanwa, baganira kuri ‘Beach Volleyball World Tour” yo ku rwego rwa kabiri izabera mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2021.
Nyuma yo kuganira ku buryo icyorezo cya COVID-19 gihagaze mu bihugu byose byo ku Isi no kurebera hamwe ingaruka cyagize ku bikorwa byose by’imikino cyane, iyi nama yasanze hari amahirwe make cyane yo kubona amakipe yo hanze ya Afurika yakwitabira iri rushanwa mu gihe ryaba ribaye ku matariki ryari riteganyijweho, hagati ya tariki ya 8 n’iya 12 Gashyantare 2021, byemezwa ko risubikwa.
Zimwe mu mpamvu zagaragajwe zashingiweho hafatwa iki cyemezo harimo kuba “ingendo mu ndege zidakorwa neza hose ku Isi ntizinagere hose, ibura ry’imiti n’urukingo ndetse no kuba ibihugu byose bidafite ingamba zimwe bitera ubwoba abakinnyi kuba bajya gukinira mu bihugu biri kure y’iwabo.”
Inama yasanze ari ngombwa ko irushanwa ryimurwa rigashyirwa mu mezi ya Gicurasi cyangwa Kamena 2021 abantu bagakomeza gukurikirana neza uko icyorezo kigenda, bakabona umwanya uhagije wo gutegura neza iryo rushanwa ryo ku rwego rwo hejuru.
Ubuyobozi bwa FRVB bwasabwe kumenyesha FIVB amatariki mashya iryo rushanwa ryaberaho bitarenze ku wa Gatanu tariki ya 15 Mutarama 2021.
Muri Kanam 2019, u Rwanda rwari rwakiriye irushanwa nk’iri, ariko ryo ryari ku rwego rwa mbere. Aya marushanwa arutanwa mu rwego hagendewe ku bihembo, aho iririmo ibyisumbuyeho ari ryo riba riri mu cyiciro gikuru.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!