Shampiyona ya Volleyball izakinwa iminsi itatu mu mpera z’Ukwakira

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Ukwakira 2020 saa 02:44
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), ryemeje ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo no mu bagore (Serie A) zizasozwa mu mpera z’uku kwezi, aho zizakinwa iminsi itatu hagati ya tariki ya 28 n’iya 31 Ukwakira 2020.

Izi shampiyona zombi zahagaritswe kuva tariki ya 15 Werurwe 2020 kubera icyorezo cya Coronavirus, cyari kimaze kugaragara mu Rwanda.

Nyuma yo kweremerwa gusubukura amarushanwa muri iki cyumweru, FRVB yemeje ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo no mu bagore zizaba hagati ya tariki ya 28 n’iya 31 Ukwakira.

Umuyobozi w’iri Shyirahamwe, Karekezi Léandre, avuga ko amakipe azitabira iri rushanwa risoza Shampiyona ari ayabarizwaga mu myanya ine ya mbere ubwo imikino yahagararaga.

Ati “Twifuje ko twasubukura imikino aho yari igeze, ariko twashatse gukora uko twari twarabyiyemeje kugira ngo dusoze umwaka twari turimo tubone gutangira undi mushya. Twaganiriye n’amakipe yose mu bagabo n’abakobwa, duhitamo ane ya mbere ku buryo azahura yose.”

Kugeza ubu ntiharemezwa niba Petit Stade Amahoro ariyo izakira iyi mikino mu gihe hagomba no kuba tombola igaragaza uburyo amakipe azahura.

Karekezi yagize ati “Aho imikino izabera turacyabiganiro, ariko twifuza ko yabera ahantu hasakaye (mu nzu y’imikino) kuko turi mu gihe cy’imvura. Bishobotse twahitamo hano kuri Petit Stade kuko byafasha amakipe menshi, Gisagara VC ni yo kipe bizasaba kuza gusa.”

“Ahandi dufite inzu y’imikino ni muri Kaminuza ariko amashuri agiye gutangira, ubwo ahandi haba ku Gisagara. Ni imikino izaba mu gihe gito, tugomba kwirinda ikintu cyatuma hatagira iba.”

Karekezi avuga ko gusoza Shampiyona ya 2019/20 hakiri kare bizafasha gutegura umwaka utaha w’imikino neza hagendewe ku ngengabihe y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wa Volleyball.

Mu nama y’Inteko Rusange ya FRVB yabaye ku wa 16 Gicurasi nibwo hemejwe ko Shampiyona z’Icyiciro cya Kabiri (mu bagore n’abagabo) zikinamo amakipe y’amashuri, zisheshwe, ahubwo hazahita hatangira umwaka w’imikino wa 2020-21.

Shampiyona ya Volleyball izasozwa ikinwa mu minsi itatu mu mpera z’Ukwakira
Perezida wa FRVB, Karekezi Léandre, avuga ko amakipe azitabira iri rushanwa ari ane ya mbere muri buri cyiciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .