Ni umunsi ukomeye ku Bayisilamu bose kuko baba basoje ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan.
Ku rwego rw’igihugu, isengesho ryabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo cyane ko ari agace kabarizwamo umubare munini w’Abayisilamu.
Umuyobozi w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, Sheihk Salim Hitimana, yasabye abitabiriye iri sengesho kurangwa n’urukundo, impuhwe no kwita ku bakene.
Ni isengesho ryitabiriwe n’abayisilamu b’ingeri zose uhereye ku bato kugera ku bakuru.
Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt. Gen Mubarakh Muganga; Umuyobozi wa Federasiyo y’Umukino wo gusiganwa ku magare, Murenzi Abdallah bari mu bari kuri Stade ya Kigali basenga.
Ubundi biba biteganyijwe ko nyuma y’amasengesho ya mu gitondo, Abayisilamu bahurira bamwe bagasangira amafunguro, bagahana impano kandi bakanishimana n’imiryango, inshuti, abavandimwe n’abaturanyi.
Ukwezi kw’Igisibo cya Ramadhan kwasojwe none, kujyana no kwigomwa kurya no kunywa hamwe no kwigomwa gukora imibonano mpuzabitsina kuva mu ruturuturu kugeza izuba rirenze mu gihe cy’iminsi 30.
Ubusanzwe kwiyiriza ubusa bituma ababikoze bumva uburemere bwo kwicwa n’inzara ku buryo bishobora kubatoza gufungurira abatishoboye, kandi iki gikorwa cyo kwiyiriza muri Islam gifatwa nk’uburyo bwiza bwo gushimira Imana.
Uko kwigomwa kurya, kunywa no gukora imibonano mpuzabitsina, kandi byanagaragajwe n’Intumwa y’Imana Muhammad, nk’ikimenyetso cy’uko umuntu yagira ubushobozi bwo kwigenzura.
Uko kwigenzura kumubashisha kudahora akoreshwa n’ibyo umubiri urarikira ahubwo akaba yafata umwanzuro runaka ukwiriye mu buzima busanzwe.























Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!