00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Padiri Jean François Uwimana ukora Hip Hop agiye gutangira kuririmbana n’abahanzi bo mu Budage

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Mutarama 2022 saa 10:04
Yasuwe :

Padiri Jean François Uwimana umaze iminsi mu masomo mu Budage, yiyemeje gutangira gukorana n’abahanzi bo muri icyo gihugu nyuma y’uko umuziki we utangiye kuhakundwa.

Padiri Uwimana azwi by’umwihariko nk’umwe mu bapadiri bake bakora Hip Hop. Yavuze ko byanatunguye abo mu Budage akigerayo kuko badakunze kubona abapadiri baririmba muri iyo njyana.

Ibinyamakuru bitandukanye byo mu Budage bimaze iminsi bimwandikaho, bitangarira uburyo aririmba injyana yafatwaga nk’iyo ku muhanda.

Mu kiganiro na IGIHE, Padiri Uwimana yavuze ko mu kurushaho kumenyekanisha ubutumwa aririmba, yifuza gukorana n’abahanzi bo mu Budage.

Ubu yatangiye kwiga Ikidage no kuganira na bamwe mu bahanzi baho baririmba indirimbo zahimbiwe Imana.

Ati “Ikiri kubakurura ni uko mu gihe gito maze hano urubyiruko turi kubyumva kimwe cyane. Baba banyotewe n’injyana itandukanye n’izabo, injyana ibyinitse. Ubu namaze kuririmba Gloria mu Kidage. Ndi kukitoza nacyo ariko nibikunda nzakiririmbamo.”

Hari amwe mu matsinda aririmba n’abantu ku giti cyabo batangiye ibiganiro ku buryo yizeye ko mu gihe gito bazaba batangiye gukorana.

Padiri Uwimana avuga ko kuba atangiye kwinjira mu kibuga cy’umuziki mu Budage ari amahirwe akomeye yo kurushaho kugeza ubutumwa kure.

Ati “Ni amahirwe yo kugira abafana batari ab’iwanyu gusa. Imipaka iba yaguka haboneka n’andi mahirwe.”

Padiri Uwimana yavuze ko ari gutunganya n’izindi ndirimbo ziri mu Kinyarwanda, nubwo abifatanya n’amasomo.

Padiri Uwimana amaze igihe aririmba mu njyana ya Hip Hop
Padiri Uwimana yavuze ko hari bamwe mu bahanzi n'amatsinda aririmba mu Budage batangiye kuganira ngo bakorane indirimbo
Padiri Jean François Uwimana yavuze ko ubu yatangiye kwiga Ikidage kugira ngo abashe kukiririmbamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .