Mu bagore b’abanyepolitiki ku isi, dore abakurura abagabo kurusha abandi, ariko kandi twemeranye ko bitoroshye kubona umugore unogeye ijisho w’umunyapolitiki. Gusa nyuma yo gusura imbuga za Internet zitandukanye zirimo n’urwa 1buzz.fr, twababoneye urutonde rw’abagore 10 b’Abanyepolitiki ku isi bakurura abagabo kurusha abandi. Turahera kuwa 10 tujya kuwa mbere.
10. Yulia Volodymyrivna Tymoshenko

Ni uwo mu gihugu cya Ukraine, yavutse tariki ya 27 Ugushyingo, 1960 avukira mu gace bita Dnipropetrovsk. Yabaye uwungirije Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya Ukraine mu mwaka wa 1990. Muri icyo gihe Yulia Volodymyrivna Tymoshenko yateje imbere urwego rw’ingufu anashyiraho gahunda zo kurwanya ruswa. Yize ibijyanye n’ubukungu muri kaminuza Dnipropetrovsk State
Guhera mu 2001 yatangiye kujya akurikiranwa ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo no kuba yarayoboye abashakaga guhirika ubutegetsi bw’igitugu muri Ukraine mu mwa wa 2004.
9. Ruby Dhalla

Ni umunyapolitikikazi wo muri Canada, ahagariye ishyaka ryo kwishyira ukizana mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada. Yigeze kuza mu bagore 50 beza muri Canada ndetse akaba yaranabaye umukinnyi w’amafilimi yo mu Buhindi
8. Belinda Stronach

Belinda Caroline Stronach wavukiye muri Canada kuwa 2 Gicurasi, 1966, yamenyekanya mu bucuruzi cyane mu gihugu cya Canada, agira umutima utanga kandi yanabaye umunyapolitiki igihe kirekire. Yabaye umudepite guhera 2004 kugeza muri 2008. Yabaye umuntu washyigikiye ubumwe bw’amashyaka ya politiki muri Canada. Kuri ubu ni umunyamuryango w’inama y’ubuyobozi mu ishuli ry’ubuyobozi rya Guverinoma ryitiriwe John F. Kennedy.
7. Yuri Fujikawa

Ni umunyapolitikikazi wo mu gihugu cy’u Buyapani afite imyaka 28. Uyu mugore yavuzweho byinshi kuri Internet guhera muri Mata, 2007. Abakoresha imbuga nkoranyambaga bamwitaga umunyapolitiki ufite uburanga buhebuje. Bamwe mu bamushyikiye batangiye kumuvaho ubwo babonaga amafoto ye na DVD byamugaragazaga atambaye ngo yikwize umubiri.
6. Sarah Palin

Sarah Louise Palin ni Umunyamerikakazi w’umunyepolitiki, yakoze kuri televiziyo ya Fox ndetse guhera 2006 kugeza 2009 yari Guverineri wa Leta ya Alaska
Umuyobozi mukuri wa Fox News Roger Ailes aherutse gutangaza ko Sarah Palin azongera kujya atanga ibiganiro kuri Fox ndetse akajya anavuga kubijyanye n’ubucuruzi.
5. Alina Kabaeva

Uyu mugore wo mu gihugu cy’u Burusiya yavutse kuwa 12 Gicurasi 1983. Alina Maratovna Kabaeva azwi cyane muri Siporo mu gihugu cy’u Buyapani ndetse no muri Politiki. Guhera mu 2007, yari umudepite mu Burusiya waturutse mu ishyaka ry’ubumwe bw’u Burusiya. Vuba aha ubwo Perezida Vladimir Putin yavugaga ko yenda gutandukana n’umugore we ibihuha byavugaga ko Putin yaba ajya aha gahunda Alina Kabayeva.
4. Sethrida Geagea

Sethrida Tawk Geagea, ni umunyalibani kazi w’umunyepolitiki. Yavutse kuwa 15 Gicurasi, 1967 mu gace ka Kumasi muri Ghana. Yabaye umudepite kuva mu 2009 kugeza none. Ahagarariye Ishyaka rya Lebanese Forces mu Nteko Ishinga Amategeko. Yayoboye iryo shyaka ubwo Perezida waryo Dr. Samir Geagea yari afunze. Aho hari mu 1994 kugeza 2005.
3. Eva Kaili

Eva Kaili, yabaye umudepite wo mu gihugu cy’u Bugereki ndetetse yanakoze kuri Televiziyo ashinzwe gusoma amakuru. Yavutse muri Nzeri, 1978.
2. Emma Kiernan

Ntabyinshi bamuvugaho gusa ni umunyapolitiki wo muri Irelande wamenyekanye cyane ku ifoto yashyizwe kuri facebook imugaragaza ari kumwe n’abandi bagore bishimisha. Ibi byateje impagarara muri politiki ya Irelande gusa kandi ngo yanakunzwe kubera iyo foto.
1.Maria Rosaria Carfagna

Ni umunyapolitiki mu by’ amategeko wo mu Butaliyani akaba yaranakoze ibikorwa byo kumurika imideri y’abakobwa. Nyuma yo kubona impamyabushobozi mu by’amategeko yakunze gukora kuri televiziyo mu gihugu cy’Ubutaliyani.
N.B. Mu gihe aba bagore beza banogeye ijisho ry’abagabo bagiye baturuka mu bihugu by’amahanga, mu minsi iri mbere tuzabageza urutonde rw’Abanyarwandakazi b’abanyepolitiki bibitseho ubushobozi bwo gukaza amatsiko y’abagabo kurusha abandi bitewe n’ubwiza bwabo.
TANGA IGITEKEREZO