Mu bihe byatambutse, ibibazo nk’ibi byakundaga kwigaragaza mu tubari na hoteli zitandukanye, bikarushaho guteza amakimbirane hagati y’abo bahanzi n’abafite amahoteli, hatibagiranye abafana bataha batishimiye serivisi bahawe.
Mu rwego rwo guca aka kajagari, abacuranzi bamenyerewe gususurutsa abasohokera mu tubari na hoteli bishyize hamwe bashinga sosiyete iharanira inyungu bise ‘Vanginganzo CBC’.
Uwimana Jane uhagarariye iyi sosiyete, yabwiye IGIHE ko bamaze kubona ibyangombwa ndetse bumvikanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ndetse n’Inama y’Igihugu y’abahanzi ku buryo bw’imikoranire.
Ati “Ibyangombwa byamaze kuboneka, Minisiteri n’Inama y’Igihugu y’abahanzi baratuzi, twiteguye gukorana n’izi nzego mu buryo bwose bushoboka.”
Uwimana yavuze ko kimwe mu bibazo bateganya gukemura ari amakimbirane yakundaga kuranga abakora uyu mwuga n’abakoresha babo.
Ati “Kenshi usanga abacuranzi bagirana ibibazo n’abakoresha babo rukabura gica ndetse rimwe bikaba ibya wa mukobwa uba umwe agatukisha bose. Turifuza ko impande zombi zajya zigira aho zihurira zikaganira mu gihe haba havutse ubwumvikane buke.”
Iyi sosiyete yatangiranye n’abanyamuryango 47 babarizwa mu gihugu hose nubwo bafite gahunda yo kwakira abanyamuryango bashya.
Uwimana yavuze ko bateganyaga gutangirana na buri mucuranzi wese ufite aho acuranga mu Rwanda, icyakora ngo ntabwo byabakundiye ko bose bumvira rimwe iki gitekerezo.
Ati “Hari bamwe twavuganye ugasanga ntabwo bumva neza igitekerezo cyacu, hari abandi wenda tutabashije kugeraho mbega twizeye ko uko tuzagenda twakira abanyamuryango bashya, tuzagera aho buri wese tukamugeraho.”
Abacuranzi batangiranye n’iyi sosiyete, barimo Makanyaga Abdoul, Orchestre Impala, Orchestre Les Fellows, Dauphin Band n’abandi.
Byitezwe ko iyi sosiyete izafungurwa ku mugaragaro tariki 24 Gicurasi 2022 mu birori bizabera muri Hoteli Olympic.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!