Mu bakobwa 37 bakomeje muri iri rushanwa harimo abarinyuzemo mu myaka yatambutse, bongeye kuza gushakisha andi mahirwe ngo barebe ko bakwegukana iri kamba.
Mu bakobwa bagarutse muri iri rushanwa ku nshuro itari iya mbere harimo Akaliza Hope w’imyaka 20. Uyu yari muri Miss Rwanda 2020 ndetse agera no muri 20 berekeje mu mwiherero ariko ntiyabasha kwegukana ikamba.
Harimo kandi Kayirebwa Marie Paul w’imyaka 24. Uyu mukobwa yari muri Miss Rwanda 2018 ariko ntiyabasha kwegukana ikamba na rimwe muri irushanwa.
Gaju Evelyne na we ari mu bakobwa bari bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2020, ariko ntiyagera kure none yagarutse gushakisha amahirwe muri Miss Rwanda 2021.
Musana Teta Hense wari mu bakobwa babonye itike yo guhagararira Intara y’Amajyepfo muri Miss Rwanda 2020 ariko ntiyabasha kwegukana ikamba nubwo yageze muri 20 bagiye mu mwiherero, ubu yagarutse gushakisha amahirwe na we.
Umwaliwase Claudette yari mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2020, we ntiyabashije kujya mu mwiherero none uyu mwaka yagarutse gushakisha amahirwe.
Uwimana Clémentine wabashije kugera muri 37 babonye itike yo gukomeza muri Miss Rwanda 2021 na we ari mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa mu myaka yashize ariko ntabashe kugera kure.
Kubera icyorezo cya COVID-19 amajonjora n’ibindi bikorwa by’ibanze muri Miss Rwanda, bigomba kuba hifashishijwe ikoranabuhanga naho ‘pre-selection,’ umwiherero na finale bikazabera mu muhezo.
Abazitabira amarushanwa bazanyura mu igenzura hamwe n’itsinda ryose ritegura irushanwa basuzumwe COVID-19 hanyuma bashyirwe mu muhezo aho ibyiciro byose bizakurikira bizabera kugeza irushanwa ryose rirangiye.
Gutora kuri murandasi na SMS bizatangira kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Gashyantare kugira ngo hamenyekane abazatsindira imyanya ya mbere 20. Abahatana bazinjira mu muhezo ku wa 3 Werurwe mu gihe ‘pre-selection’ yo gutoranya izaba ku wa 6 Werurwe 2021.
Abahatana 20 ba mbere, bazagera mu cyiciro cya nyuma, bazajya mu mwiherero uzatangira ku wa 6 Werurwe kugeza ku wa 20 Werurwe, ubwo hazaba ari ku munsi wa nyuma w’irushanwa. Gusoza irushanwa bizabera kuri Kigali Arena kandi bizatambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda.
Ibyagenderwagaho birimo uburebure ubu muri uyu mwaka byakuweho ndetse buri mukobwa yahawe ikaze muri iri rushanwa rikunze kuvugisha benshi mu gihugu hose.
Umukobwa uzahabwa ikamba rya Miss Rwanda 2021, azasinyishwa amasezerano yo gukorera Miss Rwanda Organization nk’umukozi mu gihe cy’umwaka.
Bitandukanye n’indi myaka abakobwa bose bazabasha kwambikwa ikamba ndetse n’abandi bazagera mu cyiciro cya nyuma hari ibyo bagenewe ku buryo nta gutaha imbokoboko kuri bo.
Uzegukana iri kamba azahabwa imodoka nshya ya Hyundai Creta 2021 izatangwa na Hyundai Rwanda, Azajya ahembwa ibihumbi 800 Frw ku kwezi azatangwa na Miss Rwanda Organization. Ni ukuvuga ko mu mwaka azamarana ikamba azahabwa 9.600.000 Frw.
Azahabwa buruse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali, Umushinga we uzaterwa inkunga na Africa Improved Food, ahabwe lisansi umwaka wose izatangwa na Merez Petroleum na Internet y’umwaka wose azahabwa TruConnect Rwanda.
Azajya kandi atunganywa umusatsi mu gihe cy’umwaka na Keza Salon, yemerewe kuba mu mpera z’icyumweru we n’umuryango batemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’umwaka wose, yemerewe kurya mu gihe cy’umwaka wose muri Cafe Camellia ndetse azahabwa telefoni na MTN Rwanda.
Ubu buryo bwo gutora nyampinga hifashishijwe ikoranabuhanga nibwo bwakoreshejwe mu marushanwa atandukanye akomeye aherutse kuba arimo Miss France, Miss Teen USA 2021 n’ayandi.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!