Abakora ibikorwa by’ubuhanzi muri EAC bashyiriweho inguzanyo ishobora kugera kuri miliyoni 48 Frw

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 Ukwakira 2020 saa 08:26
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo guhangana n’ingaruka icyorezo cya COVID-19 cyagize ku ruganda rw’imyidagaduro mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba hashyizweho Ikigega kigenewe Ubuhanzi kizashyigikira imishinga itanga icyizere cyo kuzahura uru rwego muri EAC.

Ikigo gikora Ubucuruzi mu by’Ubuhanzi muri Afurika y’Iburasirazuba [HEVA] cyashyizeho ikigega cyo kunganira abafite imishinga ihamye mu ruganda rw’ubuhanzi mu bihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Kenya, Tanzania na Uganda.

Ikigega cya Afurika y’Iburasirazuba kigenewe abari mu bikorwa by’Ubuhanzi muri EAC gifatanyije n’imiryango irimo Komisiyo y’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi na Agence Française de Développement (AFD) byageneye inguzanyo iri hagati y’ibihumbi 20 na 50 by’amadorali ya Amerika izagenerwa abafite imishinga ihamye.

Iyi nguzanyo ishobora kugera kuri miliyoni 48 Frw, izaba igamije kuzamura ubucuruzi mu ruganda rw’ubuhanzi n’urwego rw’ibihangano bikorwa n’abahanzi bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Abashaka iyi nguzanyo izishyurwa mu myaka ine, basabwa kuba 51% by’abafitemo imigabane muri uwo mushinga batuye mu bihugu bibarizwa mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Uyu mushinga usabirwa inguzanyo, ugomba kuba abawuyobora byibuza bafitemo umuntu umwe utuye bihoraho mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’umukozi byibuza umwe utuye muri ako karere.

Uyu mushinga ugomba kuba umaze umaze imyaka ibiri ukora kandi byibuza unagaragaza inyandiko z’igenzura ryakozwe n’abanyamwuga.

Kompanyi ishaka iyi nguzanyo igomba kuba ikora ibijyanye n’uruganda rw’ubuhanzi. Mu gihe iki kigo cyatangaje ko abashaka inguzanyo basabwa kuba bamaze gutanga ubusabe bwabo bitarenze tariki 19 Ukwakira 2020.

Abashaka gusaba inguzanyo ku mushinga wabo banyura hano

Abakora ibikorwa by’ubuhanzi muri Afurika y’Iburasirazuba bemerewe inguzanyo iri hagati y'ibihumbi 20 na 50 by'amadorali ya Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .