Abanyarwanda babiri mu bahataniye ibihembo bya Afrimma 2020

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 Nzeri 2020 saa 05:53
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi The Ben n’umubyinnyi Sherrie Silver nibo Banyarwanda batoranyijwe mu bahataniye ibihembo bikomeye bya Afrimma 2020.

All Africa Muzik Magazine [AFRIMMA] ni ibihembo bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigamije gushimira Abanyafurika bitwaye neza mu bice bitandukanye bigize uruganda rwa muzika.

Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya karindwi biri guhatanirwa n’Abanyarwanda babiri.

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ari mu cyiciro cy’abagabo bahize abandi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho ahanganye na Diamond Platnumz, Harmonize, Mbosso, Rayvanny na Ali Kiba bo muri Tanzania.

Harimo kandi Khaligraph Jones na Otile Brown [uyu banakoranye indirimbo bise ‘Can’t get enough’, Gildo Kassa wo muri Ethiopia na Eddy Kenzo wo muri Uganda.

Umubyinnyi Sherrie Silver yashyizwe mu cyiciro cy’ababyinnyi bahize abandi ku Mugabane wa Afurika yose aho ahatanye na Poco Lee, Kora Obidi , PapiOjo na Sayrah Chips bo muri Nigeria.

Harimo kandi La Petite Zota wo muri Côte d’Ivoire, Bajuni na Rabbit Crew 255- bo muri Tanzania; na Neru Americano &Scro Que cuia bo muri Angola.

Ni ubwa mbere u Rwanda rugize abahantu bake bari guhatana muri ibi bihembo kuko urebye nk’umwaka ushize Butera Knowless, The Ben n’umubyinnyi Sherrie Silver batoranyijwe mu bahataniye ibihembo bikomeye bya Afrimma 2019 bari bahatanye ndetse n’indi myaka yashize akenshi ntabwo abahatanye bajyaga munsi ya batatu.

Biteganyijwe ko ibirori byo gutanga ibi bihembo bishobora kuba mu Ukwakira 2020, ariko bikaba hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yugarije Isi.

Ushaka kureba urutonde rw’abahatanye bose wanyura hano: https://afrimma.com/afrimma-2020-nominees/

Sherrie Silver ari mu bahataniye ibi bihembo uyu mwaka
The Ben ari mu bahataniye ibihembo bya Afrimma ndetse akenshi akunze kuba ahagarariye u Rwanda muri byo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .