Abaraperi niyuhiye icyuya bambereye indyarya - Pacson yongeye kwikoma abahanzi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 Nzeri 2020 saa 12:36
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi ukora injyana ya Hip Hop, Pacson yikomye abaraperi yafashije kumenyekanisha ibihangano byabo abita indyarya, avuga ko usibye P Fla abandi bose bamwirengagije.

Benshi mu bakurikiranye iterambere ry’umuziki w’u Rwanda bahamya ko Pacson yabaye igihe kinini impirimbanyi ya Hip Hop mu kibuga cy’imyidagaduro.

Uyu ni umwe mu banyamakuru bakundaga gucuranga injyana ya Hip Hop ndetse anayikundisha abakunzi b’umuziki bakurikiraga ibiganiro yakoraga kuva mu myaka ishize.

Uko imyaka yagiye yisunika niko uyu musore yagiye asubira inyuma kubera ibibazo byo gukoresha ibiyobyabwenge nk’uko nawe akunda kubyiyemerera.

Mu gihe yamaze mu bihe bibi, anenga abaraperi yari amaze gufasha kuba batarigeze bamubanira kuko n’ubwo ubukene bwari bumugeze habi n’abo yagiye yiyambaza nta n’irihumye bamurebye.

Ibi byatumye uyu muraperi afata icyemezo cyo guhindura inshuti. Kugeza ubu avuga ko asigaye ari inshuti magara n’abasore batazwi cyane mu muziki, kuko abo yafashije kumenyekana bamwibagiwe.

Ati“Rimwe na rimwe iyo wambaye inkweto irasaza ukagura indi, na matola uryamaho nayo irasaza ukayihindura. Byabaye ngombwa ko mpindura inshuti.”

Uyu muraperi yakomeje agira ati” Ntabwo bakinyitaba, hari n’igihe mbahamagara nshaka kubaha ikiganiro ariko ubanza batekereza ko nshaka kubasaba. Ni abantu nafashije cyane kuko twarabanye cyane.”

Abajijwe icyo yaba apfa n’abaraperi babanye kuva cyera, Pacson yavuze ko atazi ikibazo abahanzi bamufiteho, ati ”Bafite ubwoba, bari bazi ko nsubiye hasi cyane ntazongera kubyuka bagiye kubona babone mbyukiye rimwe.”

Pacson avuga ko mu buzima busanzwe abizi ko ari umuntu w’agaciro kuri aba baraperi, ati ”Ndi umwiza w’ibihe byose, nubwo batanyitaba ntibamvugishe bakagira gute mpora mu biganiro byabo, ndi inzozi mbi kuri bo bahora bandota.”

Pacson afite izina kuko yabaye umunyamakuru ku bitangazamakuru bitandukanye birimo City Radio, Hot Fm na BTN TV, Radio/TV1. Yanakunze kugaragara mu muziki aho yahuje abahanzi batandukanye b’abaraperi mu ndirimbo zirimo ‘‘Samehood’’, ‘‘Imvune z’abahanzi’’, ‘‘Anti-Virus’’, “Imari Iziritse” n’izindi nyinshi.

Muri iyi minsi uyu muraperi afite indirimbo nshya yakoranye n’abahanzi batandukanye bakizamuka yise “G.O.A.T”.

Yumvikanamo Gisa cy’Inganzo kimwe n’abandi benshi bakizamuka nka Generous 44, Big Pusha, King Rod, Far P.

Kurikira ikiganiro Pacson yagiranye na IGIHE

Umva indirimbo "G.O.A.T" Pacson yahurijemo abahanzi bakizamuka


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .