00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Kigali Lady’, umubavu washibutse ku gaciro umugore afite mu Rwanda

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 31 Mutarama 2023 saa 11:10
Yasuwe :

Akenshi iyo uhuye n’umuntu bwa mbere, kimwe mu bigusigara mu mutwe ni uko yambaye, uko avuga, uko ahumura n’ibindi bishibora kugena isura ye usigarana mu mutwe. Kimwe mu bintu ushobo guhindura mu buryo bworoshye, ni impumuro yawe kuko bisaba guhitamo umubavu (Parfum) witera ugahumura uko ushaka.

Imibavu cyangwa se parfum ntabwo bikiri iby’imahanga kuko gahunda ya ’Made in Rwanda’ yabyegereje abaturarwanda.

Mu 2018 nibwo uruganda rwa Aqua Rwanda rwatangijwe na Enrico Lalia Morra, rwatangiye gukora imibavu itandukanye ikozwe mu bimera n’imbuto ziboneka mu Rwanda nk’imyembe, amatunda, ibyatsi bitandukanye n’ibindi.

Iyi ni imibavu iri mu bwoko butandukanye ndetse ishobora gukoreshwa n’abagabo cyangwa abagore ‘Unsex’.

Mu 2020 uru ruganda rwa Aqua rwakoze umubavu wiswe ‘Kigali Lady by Aqua Rwanda’ iyi ikaba ari umwihariko w’abagore ifite impumuro ya Vanilla.

Ubuyobozi bwa Aqua Rwanda buvuga ko bwakoze uyu mubavu nyuma yo kubona agaciro abagore bafite mu Rwanda.

Uyu mubavu uri mu icupa riri mu ishusho ya Kigali Convention Center, bakavuga ko barihisemo mu rwego rwo kugaragaza amateka y’u Rwanda bijyanye n’uburyo inzu za kera zabaga zubatswe.

Enrico Lalia Morra watangije Aqua Rwanda, yavuze ko bakoze uyu mubavu wa ’Kigali Lady’ bagira ngo berekane agaciro umugore afite mu Rwanda.

Ati “Abakobwa b’Abanyarwanda baratandukanye kuko bagendana n’ibigezweho, bariyubashye, ni beza. Niyo mpamvu twakoze uyu mubavu kugira ngo twerekane agaciro bafite dore ko bahabwa n’umwanya ukomeye mu Rwanda.”

’Kigali Lady’ ni umubavu wagenewe abagore uri mu icupa rya 100ml rigura ibihumbi 95Frw.

Ku rundi ruhande Aqua Rwanda bavuga ko bari gutegura imibavu y’abagabo izajya hanze mu minsi iri imbere.

Usibye Kigali Lady kandi muri Aqua Rwanda bafite indi mibavu ibiri iri mu bwoko bwa ’Eau de Parfum’ na ’Eau de toilette’ zombi ziboneka mu macupa ya 50 na 100ml.

Eau de toilette icupa rya 50ml rigura 55$ naho irya 100ml rigura 55$, naho Eau de Parfum irito ni 45$ na 65$.

Aqua Rwanda ikora imibavu yo mu bwoko butandukanye
'Kigali Lady' ni umwe mu mibavu igezweho i Kigali
Kigali Lady yakozwe mu kugaragaza agaciro abagore bahabwa mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .