00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agahinda ka Junior wo muri Juda Muzik uherutse kubura umukunzi we witabye Imana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 Mutarama 2022 saa 10:40
Yasuwe :

Agahinda ni kose kuri Alex Mbaraga uzwi nka Junior wo mu Itsinda Juda Muzik umaze iminsi abuze umukunzi we Umuringa Liliane witabye Imana mu buryo butunguranye ku wa Mbere, tariki 10 Mutarama 2022.

Mu kiganiro na IGIHE, Junior yavuze ko atabuze umukunzi gusa ahubwo yabuze inshuti ye magara.

Yagize ati “Ni umuntu twari tumaranye hafi imyaka ibiri, ntitwakunze kubishyira mu itangazamakuru ariko yari uw’ingenzi kuri njye. Si ibintu byo kwakira vuba kuko ni nk’ubuzima bwanjye bwabuze ubundi buzima.”

Umuringa yajyanywe mu bitaro ku wa Gatandatu, tariki 8 Mutarama 2022, yitaba Imana nyuma y’iminsi ibiri.

Junior yahishuye ko nyuma y’urupfu rw’umukunzi we yahisemo gusubika imwe mu mishinga yari afite.

Ati “Ubu nahise mfata akaruhuko mu muziki, ndumva nkeneye gufata umwanya nkabanza nkabyakira. Sinahita mera nk’aho nta cyabaye cyane ko byibuza indirimbo enye twiteguraga gusohora yazigizemo uruhare mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

Uyu muhanzi yavuze ko atazibagirwa Umuringa kuko mu bakobwa bakundanye we yamusigiye ikintu cy’ingenzi mu buzima.

Ati “Nakundanye n’abakobwa benshi ariko we yampinduriye ubuzima, yanyeretse uko nkwiye kubaho bya nyabyo, yatumye nisobanukirwa.”

Biteganyijwe ko ku Cyumweru, tariki 16 Mutarama 2022, ari bwo Umuringa Liliane azaherekezwa mu cyubahiro.

Ku mbuga nkoranyambaga Junior akomeje kugaragaza agahinda yatewe no kubura umukunzi we

Junior yashenguwe n'urupfu rw'umukunzi we witabye Imana mu minsi ishize
Umuringa Liliane aherutse kwitaba Imana azize urupfu rutunguranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .