00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ahashibutse igitekerezo cyo gushinga itsinda rya Juda Muzik

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 1 Gashyantare 2023 saa 04:42
Yasuwe :

Iyo uraranganyije amaso mu bihangano biri gusohoka muri iki gihe muri muzika nyarwanda, byakugora kubona amatsinda y’abanyamuziki ahozaho nyuma y’isenyuka cyangwa igabanyuka ry’ibikorwa by’amwe yari ahatse umuziki mu myaka yashize nka Urban Boyz, Dream Boyz, Just Family n’andi.

Kuri ubu abasore babiri Mbaraga Alex [Junior] na Ishimwe Prince [Darest] bagize itsinda Juda Muzik ni rimwe mu yagezweho muri iki gihe mu muziki w’u Rwanda.

Kuva batangira umuziki nk’itsinda mu 2018 Juda Muzik ni itsinda ryahanzwe amaso na benshi ngo ribahoze amarira batewe n’isenyuka ry’amwe mu matsinda yari yarigaruriye imitima yabo.

Izina ‘Juda’ ryakomotse ku nyunge y’inyuguti zitangira amazina y’aba basore bombi Junior na Darest bahuje havamo ‘Juda’ bongeraho ‘Muzik’ nk’igikorwa biyemeje gukora.

Darest avuga ko yahuye bwa mbere na mugenzi we Junior mu 2010 ubwo bari bagiye kwiga mu kigo cya Essa Nyarugunga aho bakunze kwita kwa Dodo.

Nyuma yo gusoza amasomo aba basore batari bafite ubushobozi bwo gutangira umuziki , mu mpera ya 2016 bakoranye na Clyn Vybz ibafasha gukora indirimbo yabo ya mbere.

Imikoranire yabo ntiyamaze kabiri bahise batandukana mu mpera ya 2017 bakoranye indirimbo imwe bise ‘Biramvuna’.

Nyuma mu 2018 banze ko ubufatanye bwabo busenyuka biyemeza gukomeza ibyo batangiye nk’itsinda bakomeza akazi kabo ko kuririmba n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi bagikora n’ubu.

Ku itariki 7 Gashyantare 2018 nubwo bari bagifite ikibazo cy’ubushobozi, bakoze ndirimbo yabo ya mbere bise ‘Wawundi’.

Darest agira ati “Igitekerezo cya Juda Muzik cyaje nyuma yo gutandukana n’abadufashaga tubona bitaba byiza ko buri wese ajya ukwe, mu 2018 turatekereza tuti ariko twaretse tugakora ikintu cyacu kidushamikiyeho, nibwo guhitamo guhina amazina yacu turayahuza, izina rivuka uko.”

Iri tsinda rimaze gukora indirimbo zisaga 22 rigeze kure imyiteguro yo kumurika Album ya mbere izasohoka muri uyu mwaka 2023.

Mbere y’uko bamurika iyi album , aba bahanzi bahisemo kubanza guha abakunzi ba muzika umuzingo w’indirimbo eshanu bise ’’5 Blessings of Juda’’ bahuriyemo n’abahanzi batandatu.

Umubare gatanu bashyize kuri iri zina ry’uyu muzingo muto ni imyaka itanu bamaze muri muzika n’indirimbo eshanu bakoranye n’abandi bahanzi ibintu badakunze gukora.

Indirimbo ya mbere yasohotse kuri uyu muzingo ni iyo bise ‘Too Much’ bahuriyemo n’abarimo Alvin Smith (La vache) w’i Burundi.

Iyi ni nayo ndirimbo yonyine bahuriyemo n’umuhanzi w’umunyamahanga mu ziri kuri uyu muzingo muto ‘5 Blessings of Juda’.

Izindi ndirimbo ziri kuri uyu muzingo ni ‘Ntuzarira remix ’, ‘Body Guard’, ‘Impore’ na ‘Impamvu’.

Izi ndirimbo zizagenda zisohoka mu byiciro, mbere y’uko bamurika album iriho indirimbo zabo bonyine harimo n’izamaze gukorwa.

Aba basore bavuga ko bahisemo gukora umuzingo w’indirimbo umeze utya kugira ngo bahe abakunzi babo bahoraga babishyuza indirimbo bahuriyemo n’abandi bahanzi ndetse no gusubiza abamaze iminsi bavuga ko nta matsinda ahari akora umuziki muri iki gihe.

Umva hano ‘Too Much’ indirimbo Juda Muzik bahuriyemo na Alvin Smith

‘Wawundi’- indirimbo ya mbere ya Juda Muzik

‘Iminsi’ indirimbo yashibutse ku nkuru mpamo ya Junior umwe mu bagize iri tsinda wapfushije umukunzi

‘Ntuzarira’ imwe mu ndirimbo ya Juda Muzik bahuriyemo n’umunyarwenya Rusine

Mbaraga Alex [Junior] umwe mu bagize iri tsinda rya Juda Muzik
Ishimwe Prince [Darest] umwe mu bagize iri tsinda
Hari abafata Juda Muzik nk'itsinda ryaje kubahoza amarira batewe n'isenyuka ry'amwe mu matsinda yari afite ibigwi mu muziki nyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .