Alicia Keys yahishuye uko bamwe bumvaga azaba indaya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Nzeri 2020 saa 02:54
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Alicia Keys ukundwa na benshi kubera ibihangano bye n’uko ahuza kuririmba no gucuranga Piano, yatangaje uko yatezwe iminsi ariko bikaza kurangira abaye icyamamare, kandi ibyo bamuvugagaho ubu akaba atari ko biri.

Ibi uyu muhanzikazi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na The Guardian, asobanura impamvu yahimbye indirimbo iri mu zo yashyize hanze muri uyu mwaka, yise ‘Underdog’.

Iyi ndirimbo hamwe n’izindi nka "Show Me Love", "Time Machine", "Good Job", "Perfect Way to Die", "So Done", "Love Looks Better" n’izindi; ziri kuri album nshya y’uyu muhanzi yise ‘Alicia’, mu kuyandika yafatanyije na Ed Sheeran.

Iyi ndirimbo yaje gusubiramo afatanyije n’abahanzi bagezweho bo muri Jamaica, Protoje na Chronixx, irimo ubutumwa bwo guhumuriza abantu. Hari aho uyu muhanzikazi aririmba ati “Bavuze ko ntacyo nzageraho, ariko ndi kwiyubaka kandi ngomba kuvunika. Inzozi zonyine nakurikiranye ni izanjye.”

Hari naho avuganira abarimo abagore babyaye bakifasha kurera abana bonyine ndetse n’abacururiza mu muhanda, abahumuriza ko hari igihe ibintu bizagenda neza.

Mu gusobanura iyi ndirimbo avuga ko ubutumwa bwose burimo bwakomotse ku buzima yanyuzemo bukomeye, ariko agakomeza guhatana mpaka abaye uwo ari we uyu munsi.

Ati “Ndi uwo muntu. Wa wundi utaratekerezwagaho kuba hari icyo yakwigezaho mvuye aho mvuka. Uwo watekerezwa ko bizarangira abaye indaya, umubyeyi ku myaka 16 cyangwa narabaye imbata y’ibiyobyabwenge. Ndi wa wundi bamwe bumvaga ko nzarangiza ngiye ahantu hatari ho mu gihe kitari cyo bikarangira ngize ibikomere cyangwa se nkicwa.”

Arongera ati “Ubundi se inzozi ni iki? Ni ikintu cy’agaciro. Niba ushobora kwiyishyurira ibintu byose kandi ukabasha kugaburira abana bawe. Niyo mpamvu numva cyane icyo bivuze gukurikira inzira wahisemo. Indirimbo zose nanditse zifatwa nkizitera abantu imbaraga cyangwa zikazamura ibyiyumviro by’umuntu, hari izo nanditse nkiri hasi cyane. Kubera ko nari nkeneye kwiyibutsa nti ntukibagirwe ibyo.”

Uyu muhanzikazi ubusanzwe witwa Alicia Augello Cook, afite imyaka 39. Yashakanye na Swizz Beatz mu 2010. Bafitanye abana babiri Egypt Daoud Dean na Genesis Ali Dean.

Ni umwe mu bahanzikazi b’abahanga cyane, ndetse azi no gucuranga mu buryo bwirahirwa na benshi. Yamamaye mu ndirimbo zirimo ‘No one’, ‘Girl on fire’, ‘Empire State Of Mind’ n’izindi nyinshi.

Alicia Keys ni umwe mu bahanzikazi bafite izina rikomeye ku Isi
Alicia Keys yashakanye na Swizz Beatz, bafitanye abana babiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .