Amalon yasohoye indirimbo ye “Moni” imaze iminsi yibwe, igahabwa umuhanzi ukizamuka

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 Ukwakira 2020 saa 10:52
Yasuwe :
0 0

Amalon yasohoye indirimbo ye nshya yise “Moni”, igiye hanze nyuma y’iminsi mike hasohotse indi y’umuhanzi ukizamuka witwa Cris Clae. Uyu akaba yarayigurishijwe na Producer Iyzo wari wakoze iya Amalon.

Umuco wo kwiba indirimbo muri studio zikagurishwa abandi bahanzi wananiwe gucika, benshi mu bakora umuziki bakomeje kwitwa ba bihemu kubera iyi ngeso.

Aya manyanga akomeza kuvugwa mu muziki ndetse ku bahanzi batandukanye agenda agaragaza urwego rwo hasi rw’ubunyamwuga muri aka kazi.

Ibi bishobora kutagira ingaruka gusa ku wateje ikibazo, ahubwo bikanagera no ku ruganda rwa muzika muri rusange.

Amakuru yizewe IGIHE ifite, ni uko indirimbo yakozwe na Amalon mu mishinga ye ya mbere yinjiranye mu muziki mu mwaka wa 2018. Cyane ko yatangiye akorana Producer Iyzo.

Nyuma yuko Amalon atandukanye na Producer Iyzo agatangira gukorana na DJ Pius, iyi ndirimbo ni imwe mu zo yasize muri studio yari yarakoze.

Mu minsi ishize nibwo byamenyekanye ko Iyzo yayigurishije umuhanzi ukizamuka witwa Cris Clae, ndetse aranayisohora.

Nyuma y’iminsi mike isohotse, Amalon na we yafashe icyemezo cyo gusohora iye. Izi ndirimbo zose kuri ubu zikaba zamaze kujya hanze.

Si ubwa mbere Iyzo avuzwe mu bikorwa byo kugurisha indirimbo z’abahanzi baba barakoranye. Mu gihe cyatambutse yumvikanye nanone mu bibazo na Charly na Nina, iki gihe yashinjwaga gufata indirimbo yabo “Ibirenze ibi” akayiha Gloria Bugiye ukizamuka mu muziki.

Dj Pius ureberera inyungu za Amalon yavuze ko we n’umuhanzi we batari buvuge ku kibazo cy’indirimbo yibwe.

Ati “Ntabwo twiteguye kuvuga kuri icyo kibazo byaba ari uburyo bwo gufasha uwabikoze kugera ku ntego ze, twe twahisemo kumwihorera ukuri kuzigaragaza.”

Amalon asohoye iyi ndirimbo ye nshya “Moni”, nyuma y’iyo yari aherutse gusohora yise“Amabara”; yahuriyemo n’abahanzi batandukanye nka Marina, Bushali, B Threy na Alyn Sano.

Ni indirimbo ya cumi muri 16 zizaba zigize album ya mbere y’uyu muhanzi “Byakubaho”, azaba yujuje mu myaka ibiri amaze mu muziki.

Dj Pius yavuze ko igihe ibitaramo bizaba bikomorewe aribwo bazatangira gutekereza uko bakora igitaramo cyo kumurika iyi album.

Reba hano indirimbo Moni ya Amalon

Umva hano indirimbo Moni yasohowe n’umuhanzi ukizamuka Cris Clae

Amalon yasohoye iyi ndirimbo nyuma yuko amenye ko yahawe undi muhanzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .