Anita Pendo agiye guhagararira ibikorwa by’umuziki wa Auddy Kelly wagiye kwiga i Burayi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Ukwakira 2020 saa 01:39
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Audace Munyangango umenyerewe mu muziki nka Auddy Kelly yatangaje ko Anita Pendo ariwe ugiye kumuhagararira mu bikorwa by’umuziki, nyuma yaho agiye gukomereza amasomo ye muri Pologne.

Auddy Kelly wari usanzwe afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza, mu bijyanye n’ubucuruzi yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Icungamutungo ryahoze i Gikondo, amaze icyumweru agiye gukarishya ubwenge.

Uyu musore wagiye gushaka PhD mu ishami ry’ubukungu n’ibaruramari muri Warsaw University of Business, yabwiye IGIHE ko yatekereje kuba Anita Pendo yaba amureberera inyungu mu muziki mu gihe adahari kuko bigeze gukorana agitangira umuziki.

Ati “Yigeze kumberaho umujyanama cyera nkitangira umuziki n’ubu twaraganiriye turongera turahuza. Niwe uzahagararira ibikorwa byanjye by’umuziki azambera aho ntari.”

Yakomeje avuga ko abakunzi b’umuziki badakwiriye kugira ikibazo cy’uko agiye guhagarika umuziki, kuko ariyo mpamvu yahisemo kuba afashwa na Anita Pendo.

Uyu muhanzi ubusanzwe uririmba indirimbo ziganjemo iz’urukundo, aherutse gushyira hanze indirimbo zihimbaza Imana zirimo iyo mu gitabo yitwa ‘Imvura’ yafatanyije na Jody Phibi, Umuvandimwe yo mu gitabo yasubiyemo abisabwe na nyina, ‘Igitangaza’, ‘Reka nkubyinire’, na ‘Arakomeye’. Yakoze n’izindi nyuma zirimo iyo yise ‘Kubi’.

Auddy Kelly uzwi cyane mu ndirimbo ’Ndakwitegereza’, yakoze izindi zirimo iyitwa ‘Sinzagutererana’ yakoranye na Jody Phibi byigeze no kuvugwa ko bakundana, ‘Ubyumve’, ‘Sinkakubure’ n’izindi zitandukanye.

Aheruka kandi gushyira hanze indirimbo y’urukundo yise ‘Iyo ukunda umuntu’. Uyu muhanzi yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza ku wa 30 Nyakanga 2015, yize mu Ishami ry’Imenyekanishabikorwa (Marketing) muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya CBE ari naho yize icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

Anita Pendo agiye kureberera inyungu z'umuziki wa Auddy Kelly
Auddy Kelly amaze iminsi mike avuye mu Rwanda
Muri Gashyantare uyu mwaka Auddy Kelly yatangaje ko yagarutse mu muziki nyuma y'igihe yari amaze yarawusubitse kubera impamvu zinyuranye ndetse n'amasomo
Uyu muhanzi ubu ari muri Pologne aho yagiye gukomereza amasomo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .