Anita Pendo yasobanuye inshingano yasigiwe na Auddy Kelly wagiye kwiga i Burayi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Ukwakira 2020 saa 11:15
Yasuwe :
0 0

Anita Pendo yasobanuye imikoranire ye na Auddy Kelly uherutse kuva mu Rwanda akerekeza muri Pologne gukomeza amasomo, ariko agasiga avuze ko uyu mugore wamamaye mu itangazamakuru ariwe uzajya areberera inyungu z’umuziki we.

Mu kiganiro Magic Morning akorera kuri Magic Fm, Anita Pendo yasobanuye iby’inshingano yahawe na Auddy Kelly.

Ati “Auddy Kelly turaziranye kuva kera. Twararuhanye uretse kuba inshuti yanjye ameze nk’umuvandimwe. Rero yaranyegereye ambwira ko agiye kwiga muri Pologne, akaba yifuza ko namufasha.”

Yakomeje agira ati “Abantu babyumve neza ntabwo nzinjira wenda mu bacuruza yari asanzwe afite mu Rwanda cyangwa ibindi biri kure y’umuziki. Icyo navuga ubu ni uko yambwiye ko yasize indirimbo nyinshi muri studio, nkaba nzajya nzikurikirana nkamenya nti turasohora iyi cyangwa iyi cyangwa iyi igeze he ikorwa. Muri make ni ibyo nta bindi birenze.”

Auddy Kelly wari usanzwe afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubucuruzi yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Icungamutungo ryahoze i Gikondo, amaze icyumweru agiye gukarishya ubwenge.

Uyu musore wagiye gushaka PhD mu ishami ry’ubukungu n’ibaruramari muri Warsaw University of Business, aheruka kubwira IGIHE ko yatekereje kuba Anita Pendo yaba amureberera inyungu mu muziki mu gihe adahari kuko bigeze gukorana agitangira umuziki.

Ati “Yigeze kumberaho umujyanama cyera nkitangira ] n’ubu twaraganiriye turongera turahuza. Niwe uzahagararira ibikorwa byanjye by’umuziki azambera aho ntari.”

Uyu muhanzi ubusanzwe uririmba indirimbo ziganjemo iz’urukundo, yari aherutse gushyira hanze indirimbo zihimbaza Imana zirimo iyo mu gitabo yitwa ‘Imvura’ yafatanyije na Jody Phibi, Umuvandimwe yo mu gitabo yasubiyemo abisabwe na nyina, ‘Igitangaza’, ‘Reka nkubyinire’, na ‘Arakomeye’. Yakoze n’izindi nyuma zirimo iyo yise ‘Kubi’.

Anita Pendo agiye kureberera inyungu umuziki wa Auddy Kelly
Auddy Kelly amaze iminsi mike avuye mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .