B-Threy agiye gushyira hanze album ya gatatu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 Ukwakira 2020 saa 02:58
Yasuwe :
0 0

Muheto Bertrand wamenyekanye mu njyana ya hip hop nka B-Threy, agiye gushyira hanze album nshya yise ‘Rasiyo’ iriho indirimbo 14, izajya hanze ku wa 16 Ukwakira 2020.

Iyi album izaba iriho indirimbo zitandukanye zirimo nk’iyitwa ‘Umukenyero wa Louis Vuitton cyangwa Moshions’, ‘Ubwenge bwa Baneti’, ‘Rasiyo’, ‘Ingobyi ya Benz’ n’izindi nyinshi.

Uyu musore wari uherutse gushyira hanze imbumbe y’indirimbo (Extended Play, EP) yise “Shwi da”, ihurije hamwe indirimbo eshanu, yagiye hanze ku munsi uyu musore yizihirizaho isabukuru y’amavuko, yabwiye IGIHE ko yatekereje kuyita gutya kuko umuziki ariwo akuramo amaronko.

Ati “Nayise Rasiyo kuko umuziki ariwo ngomba gukuramo amaronko. Natangiye kuyikoraho mu 2018."

Arongera ati “Twashakaga no kuzashyiraho abahanzi benshi ariko ntibyaza kudukundira. Dukoresha abo muri Ratio Music. Indirimbo ziri kuri iyi album tuzazishyira ku mbuga zose zigurishirizwaho umuziki.”

Amajwi y’indirimbo ziri kuri iyi album yakozwe na Dizo Last naho Climax Visuals iyobora ibijyanye n’uko amajwi yafatwaga ndetse n’ifatwa ry’amashusho.

Mu Ukuboza 2019 B-Threy yasezeye muri Green Ferry Music, we na bagenzi be biyunga muri Ratio Music isanzwe ari iya Dizo Last. Uyu muraperi iyi album agiye gushyira hanze izaba ari iya gatatu kuko hari izindi yakoze mbere zirimo iyo yise ‘Nyamirambo’ na ‘2040’.

Iyi album ya B-Threy izaba iriho ndirimbo ze zagiye hanze mu bihe bya Guma mu Rugo nka ‘Lean Mugacuma’, ‘Igitebo cya Chanel’ ndetse na ‘Nihe?’ zose yakoranye na Trizzie Ninety Six babana muri Ratio Music.

Ushaka kureba indirimbo ziri kuri EP , B Threy aheruka gushyira hanze wakanda hano.

B-Threy agiye gushyira hanze album ye ya gatatu
B-Threy ni umwe mu baraperi bahagaze neza muri iki gihe

Reba indirimbo yitwa ‘Nicyo gituma’ B Threy aheruka gushyira hanze


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .