Biravugwa ko abahanzi bataririmbye mu gitaramo cya Demarco giherutse kubera i Kigali muri BK Arena, batishimiye uko bafashwe kuko bahamya ko basuzuguwe.
Sintex yabwiye IGIHE ko we na bagenzi be barimo Spax, Dee Rug Bishanya na Davy Ranks bamaze kubona umunyamategeko ugiye gukurikirana ikibazo cyabo kugeza bishyuwe.
Sintex avuga ko bababajwe n’uburyo uwateguye iki gitaramo yatoranyije bamwe mu bahanzi bagombaga kuririmba muri iki gitaramo akishyura bamwe ari nabo yemereye kujya ku rubyiniro, abandi akabakuriramo aho.
Uyu muhanzi avuga ko igihe bari bakiri kuri BK Arena bagerageje kuvugana n’uwateguye iki gitaramo ariko babonye bigiye kubyara amahane bahitamo kwitahira.
Ati “Abahungu bararakaye mbona bagiye kuvugana nabi n’uwateguye igitaramo, ndabinginga mbasaba ko twataha tukareba icyo amategeko ateganya ubundi tukazagana inkiko twishyuza ibyo batugombaga.”
Nyuma yo kwisuganya, Sintex yavuze ko bahise bashaka umunyamategeko bahuriyeho, akaba ari we bahaye inshingano zo kuganira n’uwabatumiye bananirwa kumvikana bakagana inkiko hagakurikizwa amategeko.
Ku rundi ruhande, twagerageje kuvugana n’abateguye iki gitaramo ariko mu nshuro zose twagerageje kubahamagara ntabwo byadukundiye kuko nimero zabo zitacagamo.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!