Bazongere Rosine n’abafana be basuye umukobwa ufite uburwayi bwo mu mutwe wahohotewe agaterwa inda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Nzeri 2020 saa 07:32
Yasuwe :
0 0

Bazongere Rosine umaze kubaka izina muri filime zo mu Rwanda aherekejwe n’abafana be ku Cyumweru tariki 27 Nzeri 2020 basuye umukobwa ufite ikibazo cyo mu mutwe uherutse guhohoterwa agaterwa inda.

Muzirankoni Grace w’imyaka 20 y’amavuko acumbikiwe n’umuturanyi w’iwabo mu Karere ka Nyarugenge ahazwi nk’i Kanyinya, nyuma y’uko iwabo bamwirukanye nyuma yo kubyara umwana kuri ubu ufite amezi abiri.

Abamuzi bavuga ko afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe kuko akenshi usanga atajya ahuza amagambo avuga.

Bazongere avuga ku burwayi bw’uyu mwana, yagize ati ”Sinavuga ko arwaye mu mutwe kuko simbizi, uba ubona ibisubizo atanga bidahuye. Abamuzi bavuga ko atameze neza.”

Uyu mukinnyi wa Filime avuga ko yabonye amashusho y’uyu mukobwa ku mbuga nkoranyambaga akifuza kuba yamufasha.

Ati”Iyo umubajije umuntu wamuteye avuga ko atamwibuka, iwabo baramwirukanye kugeza ubu acumbitse ku muturanyi umufasha.”

Bazongere yongeyeho ko uyu mwana kwiga byamunaniye kubera ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe bivugwa ko afite.

Ubwo basuraga uyu mwana bifuzaga kumenya ubuzima abayemo kugira ngo barebe niba nibura banamugurira imashini akiga kudoda. Icyakora nabyo babwiwe ko atabishobora.

Mu byo bamushyikirije uretse ibyo kurya bitandukanye, bamuhaye n’ihene nk’itungo rigufi ryo korora kugira ngo yiteze imbere.

Bazongere Rosine yamenyekanye muri filime zitandukanye, akaba yaramamaye cyane nka Purukeriya muri Papa Sava na Josy muri City Maid.

Bazongere asanga uyu mukobwa akeneye kubanza kuvuzwa
Muzirankoni Grace (ukenyeye igitenge) yifotozanyije n'abafana ba Bazongere Rosine
Bazongere afasha uyu mukobwa uruhinja rwe
Uyu mukobwa amaze amezi abiri yibarutse, iwabo baramwirukanye acumbikiwe n'umuturanyi
Bazongere yakiriye uyu mukobwa mu muryango w'abafana be
Mu byo bamugeneye harimo n'ihene

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .