Bucura bwa Mukeshabatware Dismas, yatangiye gusohora indirimbo 50 ziri kuri album ye nshya “Inyanja”

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 Ukwakira 2020 saa 11:06
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Migambi Gilbert uzwi nka Migambi Nyawe yatangiye gusohora indirimbo ziri kuri album y’indirimbo 50, umushinga ugiye kumwinjiza byimbitse mu muziki uhimbaza Imana.
Migambi avuka mu muryango w’abanyamuziki, ni bucura bwa Mukeshabatware Dismas, umunyabigwi mu bakinnyi b’ikinamico.
Uyu muhanzi afatanya inganzo no gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi akaba n’umunyamakuru.
Yabaye Producer by’umwuga kuva mu 2013, ari naryo pfundo ry’umuziki we. Muri iyo myaka yasohoye indirimbo yitwa ‘Njya (...)

Migambi avuka mu muryango w’abanyamuziki, ni bucura bwa Mukeshabatware Dismas, umunyabigwi mu bakinnyi b’ikinamico.

Uyu muhanzi afatanya inganzo no gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi akaba n’umunyamakuru.

Yabaye Producer by’umwuga kuva mu 2013, ari naryo pfundo ry’umuziki we. Muri iyo myaka yasohoye indirimbo yitwa ‘Njya ntekereza’ atashyize ku rubuga rwa Youtube, ariko zimwe muri Radio za Gikirisitu zirayicuranga.

Album ye yise “Inyanja” yatangiye kuyitegura kuva mu 2014, bisobanuye ko amaze imyaka itandatu ayikoraho.

Ni album izaba igizwe na Mini-Album eshanu, iya mbere yayise ‘Inyanja I (Uwiteka Abyemeye), ‘Inyanja II’, Inyanja III’, ‘Inyanja IV’ na ‘Inyanja V’. Ikubiyeho indirimbo ziri mu njyana nyinshi nka Pop, Afro beat, R&B, Slow, Soul, Hip hop, Gakondo, Zouk, Kizomba n’izindi.

Migambi yabwiye IGIHE ko imyaka itandatu ishize ategura iyi album, imuha icyizere ko Abanyarwanda bazakira neza ubutumwa bukubiyemo kandi bukagira umumaro uhambaye muri bo mu gihe cyabwo ‘buhindure benshi kandi bukangure n’abaguye.

Yagize ati “Imyaka itandatu nkora iyi album bisobanuye byinshi kuri njye, icy’ingenzi ni uko ari igisobanuro cy’umukozi ugandukiye sebuja. Kandi ikaba urugero rwiza rwo kumvira Nyir’umurimo, ukagenda uko imbaraga zawe zingana kuko atari ku bwacu gushobora n’ubwo ari twe tugambirira.”

Yavuze ko album ye ivuga ku murimo w’Imana ariyo mugenga wa byose.

Yakomeje ati "Njye nakifuje ko uzayitega ugutwi atakinangira umutima we kuko ni njye na we Imana ishaka. Mbega byiza twese duhuriye mu ijuru! Isobanuye umubano wanjye udakuka n’Imana, kwihangana no kumvira, buri kimwe cyose mu gihe cyacyo.”

Ku ikubitiro uyu musore yasohoye indirimbo yitwa “Wisigara”, mu buryo bw’amajwi niwe ubwe wayikoreye mu gihe mu buryo bw’amashusho yafashwe inatunganywa na Mici The Director.

Migambi Nyawe akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana
Migambi Nyawe niwe wikoreye indirimbo 50 zigize album yatangiye gusohora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .