Burna Boy yaciye agahigo muri BET Awards, atanga ubutumwa bukomeye ku Banyafurika

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Kamena 2020 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

Damini Ogulu uzwi cyane mu muziki nka Burna Boy uri no mu bahanzi bakunzwe cyane muri iki gihe, yegukanye ku nshuro ya kabiri yikurikiranya igihembo mu cyiciro cy’umuhanzi utari umunyamerika witwaye neza muri BET Awards.

Ni mu bihembo byatanzwe kuri iki Cyumweru tariki 28 Kamena 2020, bitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID19 cyatumye gukora ibitaramo bitarimo gukunda. Byatangwaga ku nshuro ya 20.

Muri ibi bihembo bya BET Awards 2020, mu cyiciro by’abanyamahanga hari hariho abahanzi bo muri Afurika, aho mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza utari uwo muri Amerika ‘Best International Act’ harimo Burna Boy wo muri Nigeria, Innoss’B wo muri RDC, Sho Madjozi wo muri Afurika y’Epfo, Dave na Stormzy bo mu Bwongereza ndetse na Ninho na S.Pri Noir bo mu Bufaransa.

Muri iki cyiciro Burna Boy ni we wabashije kwegukana igihembo ahigitse aba bahanzi bose.

N’ubwo ibi bihembo byatangiwe kuri internet ariko, Naomi Campbell uzwi cyane mu ruganda rw’imideli ni we wavuze ko uyu muhanzi yegukanye iki gihembo ku nshuro ye ya kabiri yikurikiranya, dore ko n’umwaka ushize yagitwaye.

Naomi akimara kuvuga ko uyu muhanzi yegukanye iki gihembo yarengejeho amagambo agira ati “Ndakwishimiye, wari ukwiriye iki gihembo cyane. Afrobeat ku Isi yose.”

Burna Boy na we yahawe umwanya avuga ko yishimiye kuba yegukanye iki gihembo, ashimangira ko Afurika ikwiye guhabwa agaciro.

Ati “Murakoze cyane BET. Nshaka gufata aka kanya nkavuga ko igihe kimwe mu 1835 hari hari gahunda yo guhindura Afurika umuryango ufite ubwiganze, igihe ni iki kubera ko kugira ngo ubuzima bw’Abirabura bugire agaciro, Afurika igomba kubanza kukagira.”

Mu mwaka ushize Burna Boy yari ari muri iki cyiciro n’ubundi ahatanye n’abahanzi barimo Mr Eazi, Aya Nakamura na Dosseh bo mu Bufaransa ndetse na Dave na Giggs bo mu Bwongereza, aha nabwo yarabahize.

Kwegukana iki gihembo muri iki cyiciro uyu mwaka, Burna Boy byamugize umuhanzi wa mbere ubashije guca agahigo ko kucyegukana kabiri yikurikiranya.

Mu bindi bihembo byatanzwe muri BET Awards 2020, harimo icy’umuhanzi w’umugabo witwaye neza muri Hip Hop cyatwawe na DaBaby, icy’umuhanzi w’umugabo witwaye neza muri R&B/Pop cyatwawe na Chris Brown, icya album y’umwaka yabaye Please Excuse Me For Being Antisocial ya Roddy Ricch, BET HER Award yatwawe na Béyonce muri ‘Brown Skin Girl’ yahuriyemo n’abahanzi nka Blue Ivy, WizKid & Saint Jhn n’ibindi.

Mu cyiciro kindi cy’abahanzi bashya b’abanyamahanga [Viewer’s Choice: Best New International Act] harimo Rema wo muri Nigeria, Celeste na Young T & Bugsey bo mu Bwongereza, Hatik na Stacy bo mu Bufaransa; mu gihe igihembo cyahawe SHA SHA wo muri Zimbabwe.

Reba urutonde rw’abegukanye ibihembo muri BET Awards 2020:

Album of the Year

"Cuz I Love You," Lizzo
"Fever," Megan Thee Stallion
"Homecoming: The Live Album," Beyoncé
"I Used to Know Her," H.E.R.
"Kirk, "DaBaby
"Please Excuse Me For Being Antisocial," Roddy Ricch

Best Female R&B/Pop Artist

Beyoncé
H.E.R.
Jhene Aiko
Kehlani
Lizzo
Summer Walker

Best Male R&B/Pop Artist

Anderson .Paak
Chris Brown
Jacquees
Khalid
The Weeknd
Usher

Best Group

Chloe x Halle
City Girls
EarthGang
Griselda
JACKBOYS
Migos

Best Collaboration

Chris Brown Ft. Drake, "No Guidance"
DJ Khaled ft. Nipsey Hussle & John Legend, "Higher"
Future ft. Drake, "Life Is Good"
H.E.R. ft. YG, "Slide"
Megan Thee Stallion ft. Nicki Minaj & Ty Dolla $ign, "Hot Girl Summer"
Wale ft. Jeremih, "On Chill"

Best Male Hip Hop Artist

DaBaby *
Drake
Future
Lil Baby
Roddy Ricch
Travis Scott

Best Female Hip Hop Artist

Cardi B
Doja Cat
Lizzo
Megan Thee Stallion
Nicki Minaj
Saweetie

Video of the Year

Chris Brown Ft. Drake, "No Guidance"
DaBaby, "Bop"
DJ Khaled ft. Nipsey Hussle & John Legend, "Higher”
Doja Cat, "Say So"
Megan Thee Stallion ft. Nicki Minaj & Ty Dolla $ign, "Hot Girl Summer"
Roddy Ricch, "The Box"

Video Director of the Year

Benny Boom
Cole Bennett
Dave Meyers
Director X
Eif Rivera
Teyana "Spike Tee" Taylor

Best New Artist

DaniLeigh
Lil Nas X
Pop Smoke
Roddy Ricch
Summer Walker
YBN Cordae

Dr. Bobby Jones Best Gospel/Inspirational

Fred Hammond, "Alright"
John P. Kee ft. Zacardi Cortez, "I Made It Out"
Kanye West, "Follow God"
Kirk Franklin, "Just for Me"
PJ Morton ft. Le’Andria Johnson & Mary Mary, "All In His Pain"
The Clark Sisters, "Victory"

Best Movie

"Bad Boys for Life"
"Dolemite Is My Name"
"Harriet"
"Homecoming: A Film by Beyoncé"
"Just Mercy"
"Queen & Slim"

Best Actress

Angela Bassett
Cynthia Erivo
Issa Rae
Regina King
Tracee Ellis Ross
Zendaya

Best Actor

Billy Porter
Eddie Murphy
Forest Whitaker
Jamie Foxx
Michael B. Jordan
Omari Hardwick

Young Stars Award

Alex Hibbert
Asante Blackk
Jahi Di’Allo Winston
Marsai Martin
Miles Brown
Storm Reid

Sportswoman of the Year

Ajeé Wilson
Claressa Shields
Coco Gauff
Naomi Osaka
Serena Williams
Simone Biles

Sportsman of the Year

Giannis Antetokounmpo
Kawhi Leonard
LeBron James
Odell Beckham Jr.
Patrick Mahomes II
Stephen Curry

BET HER Award

Alicia Keys, "Underdog"
Beyoncé ft. Blue Ivy, WizKid & Saint Jhn, "Brown Skin Girl"
Ciara ft. Lupita Nyong’o, Ester Dean, City Girls & La La, "Melanin"
Layton Greene, "I Choose"
Lizzo ft. Missy Elliott, "Tempo"
Rapsody ft. PJ Morgan, "Afeni"

Viewer’s Choice Award

Chris Brown Ft. Drake, "No Guidance"
DaBaby, "Bop"
Future ft. Drake, "Life Is Good"
Megan Thee Stallion ft. Nicki Minaj, "Hot Girl Summer"
Roddy Ricch, "The Box"
The Weeknd, "Heartless"

Best International Act

Burna Boy (Nigeria)
Innoss’B (DRC)
Sho Madjozi (South Africa)
Dave (U.K.)
Stormzy (U.K.)
Ninho (France)
S.Pri Noir (France)

Viewer’s Choice: Best New International Act

Rema (Nigeria)
SHA SHA (Zimbabwe)
Celeste (U.K.)
Young T & Bugsey (U.K.)
Hatik (France)
Stacy (France)

Burna Boy yegukanye 'Best International Act Award' ku nshuro ya kabiri yikurikiranya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .