Bwa mbere hagiye gutoranywa umunyarwandakazi uzitabira Miss Africa Calabar ihemba miliyoni 34 Frw

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 Ukwakira 2020 saa 01:42
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye gutoranywa umukobwa uzitabira irushanwa rya Miss Africa Calabar ribera muri Nigeria, rigahuriza hamwe abakobwa batandukanye bo muri Afurika.

Biteganyijwe ko abakobwa bashaka kwitabira iri rushanwa ubusanzwe ritegurwa na sosiyete ya Safirun, bagomba kwifashisha imbuga nkoranyambaga zaryo biyandikisha.

Kimwe mu bisabwa ku mukobwa ushaka kuryitabira harimo kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 27, gutanga amafoto atatu ya kinyamwuga arimo ay’ikanzu ndende n’ayo mu mwambaro wo kogana uzwi nka bikini ndetse akaba afite uburebure butari munsi ya metero 1.70.

Umukobwa azasabwa kandi gutanga pasiporo ye mpuzamahanga itararengeje igihe, icyemezo kigaragaza ko yarangije amashuri yisumbuye cyangwa se kaminuza bitewe n’icyo afite.

Nyuma yo kohereza ibi byose, Akanama Nkemurampaka ko mu Rwanda kagizwe na Christelle Kabagire uzwi mu mideli no mu itangazamakuru, Ange K. Umulisa wari umugore wa DJ Pius akaba n’umushyushyarugamba mu birori bitandukanye n’Umuyobozi wa Sosiyete itegura iri rushanwa witwa Tony B. Adesina, kazicara gatoranye abakobwa 20.

Nyuma yo gutoranya abo 20, ku wa 24 Ukwakira 2020 kuri Hotel Villa Portofino, hazatoranywa abakobwa batatu bazavamo uzahagararira u Rwanda muri iri rushanwa rizabera muri Nigeria.

Gutoranya aba bakobwa bizakorwa hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Umukobwa uzahagararira u Rwanda azahabwa itike y’indege ndetse n’ibindi bizakenerwa byose muri iri rushanwa bizatangwa n’abaritegura.

Si ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kwitabira iri rushanwa ry’ubwiza kuko Muvunyi Tania yerekeje muri Nigeria guhagararira u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2019 ubwo ryabaga ku nshuro yaryo ya gatanu.

Yitabiriye iri rushanwa asimburayo Irebe Natacha wari uhagarariye u Rwanda mu mwaka wa 2018 agataha nta gihembo ahawe.

Bombi bajyagayo nta buryo bwabaye buzwi bwo gutoranya, ahubwo bavuganaga n’abategura irushanwa bakajyayo badahatanye nk’uko bigiye kugenda ubu.

Iri rushanwa ribera muri “Cross River State” imwe muri Leta zigize Nigeria. Mu mwaka ushize, ryegukanywe na Irene Ng’endo Mukii wari uhagarariye Kenya.

Umukobwa wegukana iri rushanwa ahabwa $ 35,000 (agera kuri miliyoni 34 Frw) ndetse n’imodoka nshya yo mu bwoko bwa Ford SUV.

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera itoranywa ry'umukobwa uzitabira Miss Africa Calabar
Muvunyi Tania wahagarariye u Rwanda umwaka ushize ubwo yageragezaga kwiyereka akanama nkemurampaka mu mwambaro w'umuco Nyarwanda
Mu mwaka ushize, iri rushanwa ryegukanywe na Irene Ng’endo Mukii wari uhagarariye Kenya
Umukobwa wegukanye iri rushanwa ahabwa imodoka nshya yo mu bwoko bwa Ford SUV
Irene Ng’endo Mukii ufite ikamba rya Miss Africa Calabar agiye gusimbuzwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .