Christopher agiye kongera gususurutsa abakunzi b’umuziki

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Ukwakira 2020 saa 12:24
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’igitaramo aheruka kugaragaramo cya Iwacu Muzika Festival cyabaye ku wa 19 Nzeri 2020 cyaciye kuri Televiziyo y’u Rwanda, Christopher agiye kongera gususurutsa abakunzi b’umuziki yifashishije imbuga nkoranyambaga.

Ni igitaramo giteganyijwe kubera kuri shene ya MK1 Tv izwiho kuba ariyo yatangirijweho ibitaramo byakorwaga hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

Iyi niyo yanyujijweho ibitaramo bitandukanye by’abahanzi bakomeye mu Rwanda nka The Ben, Tom Close, Tuff Gang n’abandi ndetse ni naho hanyujijwe igitaramo cyo kumurika album ya mbere ya Igor Mabano ndetse na Nel Ngabo.

Christopher yatoranyijwe gususurutsa abazakurikira iki gitaramo kizaba ku wa Gatandatu tariki 10 Ukwakira 2020 guhera saa yine z’ijoro, kuko ari umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Rwanda kandi ukundwa na benshi.

Kadudu Masengesho Musinga watangije iyi shene yabwiye IGIHE bari bamaze igihe badatumira abahanzi, ariko ubu bakaba bagiye kubyubura bahereye kuri Christopher.

Ati “Twari tumaze igihe tudacishaho ibitarmo ubu twagarutse. Twatekereje gukorana na Christopher kuko ari umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Rwanda kandi ukundwa na benshi. Twiteze ko abakunzi b’umuziki bazaryoherwa n’igitaramo cye.”

Christopher nawe yavuze ko yishimiye kuba agiye kuzasusurutsa abakunzi be, ati “Nishimiye kuba arinjye ugiye gususurutsa abakunzi banjye. Nababwira ko bakwitega byinshi kandi ko kizaba ari igitaramo kiryoshye cyane.”

Mu gitaramo aheruka gukora, yaririmbye nyinshi mu ndirimbo yakoze mu myaka yashize nka “Byanze”, “Ijuru Rito”, “Babyumva” “Iri Joro” n’izindi. Uyu musore yasoreje ku yitwa “Trainer” yakoranye na DJ Miller, ayiririmba mu rwego rwo kumwunamira no kumuha icyubahiro akwiye.

Christopher Muneza yavutse ku wa 30 Mutarama 1994. Ni uwa gatatu mu muryango w’abana batandatu. Yatangiye ibijyanye n’ubuhanzi yiga mu mwaka wa Gatatu mu mashuri abanza aho yaririmbaga muri korali y’abana nyuma aza no kwinjira mu y’abakuru. Yatangiye kuririmba ku giti cye mu 2009.

Yinjiye mu buhanzi by’umwuga nyuma y’aho atsinze mu irushanwa ryari yateguwe na Producer Clement wa Kina Music.

Mu 2013 yatowe mu bahanzi 11 bari mu irushanwa rya PGGSS III, nyuma y’aho yari amaze no gutorwa mu marushanwa yandi arimo Salax Awards 2011, mu cyiciro cya Best RnB Artist.

Hanze y’ubuzima bw’umuziki, muri Nyakanga uyu mwaka, uyu musore yinjiye mu bucuruzi bw’ubunyobwa yise ‘Iwacu’, buba burimo ubuseye n’ububisi.

Christopher yari aherutse kuririmba mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival
Christopher agiye kongera gususurutsa abakunzi b'umuziki yifashishije imbuga nkoranyambaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .