00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CKay na Zaho mu bahanzi bazaririmba mu birori bisoza imikino ya CHAN 2022

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 1 Gashyantare 2023 saa 10:31
Yasuwe :

Abahanzi CKay , Zaho n’umuraperi L’Algérino ni bamwe mu bazasusurutsa abazitabira ibirori bisoza imikino ya CHAN 2022 iri kubera muri Algerie.

Iki gitaramo kizaba ku wa 4 Gashyantare 2023 kizabera kuri Nelson Mandela Stadium mbere y’umukino wa nyuma.

Umukino wa nyuma muri iri rushanwa rihuza abakinnyi b’abanyafurika bakina imbere mu bihugu byabo uzahuza Algeria na Senegal.

Algeria yageze ku mukino wa nyuma itsinze Niger ibitego bitanu ku busa mu gihe Senegal yageze ku mukino wa nyuma itsinze Madagascar igitego kimwe ku busa.

Chukwuka Ekweani [CKay] w’imyaka 27 uzaririmba muri ibi birori ni umwe mu bahanzi bagezweho mu muziki wa Afurika muri iki gihe.

Mu 2022 yitabiriye ibitaramo bisaga 80 mu bihugu 24 , harimo 24 yayoboye nk’umuhanzi mukuru, ibitaramo by’iserukiramuco 41 na 15 byabereye mu tubyiniro dutandukanye turi hirya no hino hanze ya Afurika.

CKay yabaye ikimenyabose kubera indirimbo ‘Love Nwatiti’ yacuruje kopi zirenga miliyoni enye, imaze kurebwa na miliyoni 355 kuri Youtube.

Uyu muhanzi ufite EP eshatu na album ebyiri irimo “Sad Romance” yakoze mu 2022 yagurishije kopi zirenga ibihumbi 300 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuhanzikazi Zahera Darabid [Zaho] w’imyaka 42 ni umwe mu bazafatanya na CKay muri iki gitaramo.

Uyu muhanzikazi yavukiye mu cyaro cya Bab Ezzouar muri Algeria afite ubwenegihugu bwa Canada aho umuryango we wimukiye afite imyaka 18.

Kubera indirimbo ze ziganjemo igifaransa mu 2008, Zaho yahagarariye u Bufaransa mu bihembo bya MTV EMA yegukana igihembo cya Best European Artist.

Uyu muhanzikazi ufite Mixtape imwe na album enye, iheruka yayimuritse tariki 20 Mutarama 2023 ayita ‘Résilience’.

Zaho umaze amezi atatu akoranye na Tayc ni umwe mu bahanzikazi bagize izina rikomeye muri muzika biciye mu ndirimbo zitandukanye nka ‘Allô’, ‘Tourner la page’, ‘C’est Chelou’ , ‘Ma Meilleure’ yakoranye na La Fouine, ‘Laissez-les kouma’ yakoranye na MHD

Undi muhanzi uzaririmba muri ibi birori ni Samir Djoghlal [L’Algérino] umuraperi ukunzwe na benshi muri Algeria akorera umuziki we muri Marseille mu Bufaransa, ari aho yavukiye.

Indirimbo ‘Les Menottes (Tching Tchang Tchong)’ yakoze mu myaka itanu ishize ni umwe mu ndirimbo za L’Algérino zakunzwe cyane dore ko imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 714.

‘Allô’ imwe mu ndirimbo za Zaho zakunzwe na benshi mu myaka umunani ishize

‘Love Nwantiti [Ah Ah Ah]’ imwe mu ndirimbo ya CKay yasubiwemo n’abantu benshi hirya no hino ku Isi

‘ Les Menottes’ imwe mu ndirimbo za L’Algérino zakunzwe

CKay azaba ari umuhanzi mukuru muri iki gitaramo gisoza imikino ya CHAN2022
L'Algérino nawe ni umwe mu bazaririmba muri iki gitaramo
Zaho azataramira abazitabira ibirori bisoza imikino ya CHAN 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .