Clarisse Karasira yahuriye mu ndirimbo na Mani Martin

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Ukwakira 2020 saa 04:53
Yasuwe :
0 0

Clarisse Karasira wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye zakunzwe zikamwamamaza nk’umwe mu bahanzikazi b’umuziki gakondo, yasohoye indirimbo yise ‘Urukerereza’ yakoranye na Mani Martin.

Yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo ibwira abantu kubana neza na bagenzi babo. Kuba inshuti nziza y’umuntu ituma abaho yishimye ikamutwaza ikamukingira ibibi akishimira ubuzima.

Ati “Ni indirimbo natekereje bitewe n’ibihe by’ubu aho ubumuntu bwakendereye. Nashakaga kubwira abantu kubera beza abandi, bakaba inshuti nziza kandi y’ukuri. Umuntu nabwira undi ati mbere urukerereza mu mujyo nk’uri muri iyi ndirimbo azaba amubwiye ati mbera inshuti mbana nayo nkibagirwa ibingora mu buzima.”

Karasira yakomeje avuga ko yagize igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo nyuma yo kubona ko buri muntu aba akeneye abantu bamubera inshuti z’akadasohoka zisungwa mu bihe byose.

Yavuze ko kugira ngo akorane na Mani Martin, ari uko ari umuhanzi w’umuhanga, inshuti ye kandi aririmba ubutumwa buri mu mujyo umwe n’ubwe.

Ati “Ni uko ari umwe mu bahanzi bacye beza u Rwanda na Afurika dufite mu mboni zanjye, sinatinya kuvuga ko bibaye ngombwa ko bambaza umuhanzi wahagararira u Rwanda ku Isi niwe navuga.”

“Ikindi aririmba umujyo w’ubuhanzi bujyanye nanjye nibyo niyumvamo. Ubuhanzi bwo kubaka imitima, inkuru z’iwacu i Rwanda na Afurika. Niwe ubanje ariko hari n’abandi bazakurikiraho barimo ababinsabye ko turirimbana n’abandi nasabye ko dukorana.”

Amajwi y’indirimbo yatunganyijwe na Clement the Guitarist, naho amashusho yayo akorwa na Gerard Kingsley.

Uyu muhanzikazi yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Ntizagushuke’, ‘Uwacu’, ‘Twapfaga iki?’ n’izindi. Yari aherutse gushyira hanze iyo yise ‘Ibihe’.

Reba indirimbo nshya ya Clarisse Karasira

Karasira yavuze ko yahisemo gukorana indirimbo na Mani Martin kuko ari umwe mu bahanzi b'abahanga
Ni ubwa mbere Karasira akoranye n'undi muhanzi
Mani Martin na Clarisse Karasira bahuriye ku kuba mu ndirimbo zabo bashyira imbere ubutumwa bw'amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .