Ni igitaramo cyabaye ku mugoroba w’umunsi u Rwanda rwizihizaho Intwari, aba bahanzi bakaba bataramiye abitabiriye iki gitaramo nyinshi mu ndirimbo zizivuga ibigwi.
Iki gitaramo cyabereye ahitwa 2Shots, akabari gaherereye i Remera imbere ya BK Arena.
Cyusa Ibrahim umenyerewe mu muziki wa gakondo, yari yaserukanye n’itsinda ry’Inkera bakunze gufatanya. Baririmbanye nyinshi mu ndirimbo zifashishwaga ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Ni indirimbo zanyuze abari bitabiriye iki gitaramo zimwe banamufasha kuziririmba.
Mariya Yohana na we umenyereweho ibihangano birimo n’ibyo yakoze mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda, yataramiye abari bakoraniye muri iki gitaramo baranyurwa.
Si Mariya Yohana gusa kuko hari hanatumiwe kandi Nkurunziza Pierre Damien wamamaye nka Maji Maji, izina yahawe kubera indirimbo ye yise gutyo. Uyu mugabo yashimishije abari muri iki gitaramo bataha banyuzwe.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!