Dame Diana Rigg wakinnye muri Game of Thrones yitabye Imana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 Nzeri 2020 saa 11:49
Yasuwe :
0 0

Umwongerezakazi Dame Enid Diana Elizabeth Rigg wamamaye nka Emma Peel muri filime y’uruhererekane ya The Avengers, akanakina ari Olenna Tyrell muri Game of Thrones, yitabye Imana ku myaka 82.

Umukobwa we Rachael Stirling, kuri uyu wa Kane yabwiye The Sun ko nyina yishwe na cancer, nyuma yo kumenya yo ayirwaye muri Werurwe uyu mwaka.

Ati “Mama wanjye yitabye Imana mu mahoro asinziriye mu gitondo cya kare, yari mu rugo ari kumwe n’umuryango we.”

Dame Diana yakinnye muri filime nyinshi ndetse yanagaragaye muri James Bond ari umugore we witwa Teresa di Vicenzo.

Yavutse ku wa 20 Nyakanga 1938. Yari umwe mu bakinnyi ba filime bakomoka mu Bwongereza bafite izina rikomeye cyane. Yanakinnye amakinamico mu Bwongereza na New York muri Amerika.

Mu 1994 yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu gukina mu bihembo bya Tony Award. Yatwaye ibindi bihembo birimo ibya BAFTA TV Award, Emmy Award n’ibindi byinshi.

Rigg yatangiye gukina filime n’amakinamico mu 1957. Uyu mubyeyi yitabye Imana nyuma yaho ku 28 Kanama 2020, Chadwick Aaron Boseman wamamaye muri filime ya Black Panther nka T’Challa ari umwami wa Wakanda, nawe yitabye Imana azize kanseri y’amara.

Umwongerezakazi Dame Enid Diana Elizabeth Rigg yitabye Imanam; uyu mukecuru yakundwaga na benshi kubera ubuhanga bwe mu gukina filime zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .