Danny Usengimana yasobanuye impamvu yo gusubika ubukwe bwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Ukwakira 2020 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi na APR FC, Danny Usengimana yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye umugore we abura uburyo bwo kuva muri Canada aza mu Rwanda ngo ubukwe bari batangaje butahe.

Ibi uyu mukinnyi yabitangarije urubuga rw’ikipe ye ya APR FC mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukwakira, nyuma y’uko IGIHE yari yasohoye inkuru yibaza ku irengero ry’ubu bukwe butigeze buba nyamara bwaravuzwe ndetse n’integuza zabwo zari zasohotse zivuga ko buzaba tariki 8 Ukwakira 2020.

Aganira n’urubuga rwa APR FC, Usengimana yavuze ko mu gihe imyiteguro y’ubukwe yari irimbanyije, imibare y’abanduye COVID-19 yakomeje kuzamuka muri Canada biba ngombwa ko Leta ikaza ingamba zo kwirinda.

Kimwe mu byemezo avuga ko byafashwe muri Canada harimo icyo gushyira mu kato Umujyi wa Montreal no gufunga ikibuga cy’indege.

Uyu mukinnyi avuga ko aha ari naho uwo bazabana uzwi nka Francine yaburiye amahirwe yo kugaruka mu Rwanda ngo ubukwe bwabo butahe nyuma y’umwaka n’igice bamaze bakundana.

Usengimana yavuze ko amatariki mashya y’igihe ubukwe buzabera atarashyirwa ahagaragara, dore ko bizaterwa n’ingamba nshya zo kurwanya icyorezo cya COVID-19 muri Canada aho umugore we atuye.

Usengimana w’imyaka 24 y’amavuko, yatangiriye umupira w’amaguru mu makipe y’abato ya Gasabo United na SEC Academy. Mu mwaka w’imikino wa 2014/15 yagiye mu Isonga FC, ayikinira umwaka umwe, aho yigaragaje ahita agurwa na Police FC.

Yahiriwe n’umwaka wa mbere w’imikino aba umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona ya 2015/16 ndetse no muri shampiyona ya 2016/17.

Nyuma yo kugira ibihe byiza muri Police FC, uyu rutahizamu wari waratangiye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu guhera muri CHAN 2016, yabengutswe na Singida United yo muri Tanzania, ayikinira umwaka umwe.

Muri Kanama 2018, Usengimana Danny yerekeje muri Tersana Sporting Club yo mu Misiri, ariko ntiyahatinze kuko muri Gashyantare 2019 yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa APR FC akinira kugeza ubu. Mu mwaka ushize w’imikino yatwaranye nayo igikombe cya shampiyona, ayitsindira ibitego 11.

Danny Usengimana ari mu myitozo kimwe na bagenzi be bakinana muri APR FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .