Davis D yararikiye abakunzi be Album ye ya mbere yise “Afro Killa”

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 Ukwakira 2020 saa 05:02
Yasuwe :
0 0

Davis D yamuritse izina rya Album nshya yise "Afro Killa” yitegura gushyira hanze nyuma y’imyaka itandatu amaze ayikoraho, aho yavuze ko izajya hanze mu gihe cyose icyorezo cya Coronavirus kizaba gicogoye.

Mu myaka itandatu amaze ayikoraho, Davis D yavuze ko Album ye ya mbere izaba igizwe n’indirimbo 20. Nyinshi muri izi zisangiye kuba zaramenyekanye cyane ku rwego rw’igihugu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru yakoze kuri uyu wa 2 Ukwakira, Davis D yavuze ko kugeza ubu imirimo yo gukora kuri iyi album ye ya mbere yarangiye, ku buryo igihe cyose icyorezo cya Covid-19 cyaba gitanze agahenge yahita ategura igitaramo cyo kuyimurika.

Asobanura impamvu album ye yayise Afro Killa ntayitirire imwe mu ndirimbo ze zamenyekanye, Davis D yavuze ko byatewe n’uko yabuze iyo yitirira album ye, ahitamo kuyitirira izina ritari imwe mu ndirimbo ziyiriho.

Bagenzi Bernard ukuriye Incredible Records ibarizwamo uyu muhanzi yagize ati “Turi gukora uko dushoboye ngo dukangurire abantu kurwanya icyorezo cya Covid-19, kikirangira kimwe mu bitaramo bya mbere muzumva bizaba hazaba harimo n’icya Davis D.”

Kimwe mu byo uyu muhanzi yishimira ni uko umuziki we wamaze kwambuka u Rwanda, ukaba usigaye unakunzwe hanze yarwo.

Yagize ati ”Umuziki wacu umaze kurenga kuba wumvwa mu gihugu cyacu gusa, umaze kugera muri rusange mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Usibye aha gusa n’i Burayi bumva umuziki wacu, ndamutse nkoze igitaramo mu Bubiligi cyakwitabirwa n’abantu batandukanye batari abanyarwanda gusa.”

Davis D yavuze ko mu gihe abahanzi bashyira hamwe bagakora cyane bahagararira neza igihugu cyabo. Aha yatanze urugero rw’indirimbo ye yise Dede yamaze gushyirwa mu ndirimbo 100 zo muri Afurika zikunzwe n’icyamamare Major Lazer.

Indirimbo "Micro" ya Davis D iri mu zigezweho

Davis D aritegura kumurika album ye ya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .