Davis D yasohoye indirimbo irimo amagambo ashobora kongera guteza impagarara

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 Ukwakira 2020 saa 09:27
Yasuwe :
0 0

Ubyise gutoneka ikitarakira neza ntiwaba ubeshye! Ni mu gihe impaka zimaze iminsi ari nyinshi, aho abahanzi nyarwanda bamwe banengwa kwimakaza imvugo zihembera ubusambanyi mu ndirimbo zabo.

Davis D ni umwe muri abo kuko yavuzwe mu ndirimbo nka Dede, Micro n’izindi. Kuri iyi nshuro yashyize hanze indi ndirimbo irimo amagambo ameze nk’ay’izabanje.

Iyi ndirimbo yayise “Ifarasi” ikubiyemo amagambo umuntu ashobora kumva agatekereza ko yaririmbaga aganisha mu rukundo rwo mu buriri, nubwo bikunze kuvugwa ko umuhanzi ariwe wisobanurira igihangano.

Hari aho aririmba ati ”Nyita mister kiboko, nkubita kiboko. Yicareho wiyitinya yicareho.” Mu kindi gitero yumvikana avuga amazina y’abakobwa harimo uwo yise Mimi, Jolly, Kate n’abandi abasaba kwicara kuri iyo farasi ye.

Davis D aherutse kubwira itangazamakuru ko we atajya aririmba ibishegu ndetse ababivuga ari ababa bashaka guharabika ibihangano bye.

Yasabye abahanzi baririmba indirimbo zirimo amagambo areba abantu bakuru, kujya bagaragaza imyaka y’abo baririmbiye.

Ati”Bajya bashyiraho imyaka y’abantu icyo gihangano kigenewe, ntabwo biba bikwiye ko abana bumva ubutumwa bugenewe abantu bakuru.”

Ibi uyu muhanzi yabivuze nyuma y’uko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yari yatangaje ko Minisiteri akoramo itazigera ishyigikira abahanzi bakomeza konona umuco.

Iyi ndirimbo nshya ya Davis D yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Nessim wo muri Uganda mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Bagenzi Bernard.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .