Diamond Platnumz yishimiye gukorana indirimbo na Alicia Keys

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 Nzeri 2020 saa 12:05
Yasuwe :
0 0

Umunyamuziki umaze kuba ikimenyabose muri Afurika y’Iburasirazuba, Diamond Platnumz yishimiye bikomeye gukorana indirimbo n’umunyabigwi mu muziki wa Amerika, Alicia Keys.

Iyi ndirimbo bise “Wasted Energy” iri kuri Album nshya ya Alicia Keys yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Nzeri 2020.

Mu magambo ye Diamond avuga ku byo gukorana na Alicia Keys, yagize ati” Ni iby’agaciro gukorana n’umunyabigwi kuri Album ye, warakoze cyane Alicia Keys na Swizz Beats kunyizireramo. Sinjye urota mbonye album isohotse kuri uyu wa 18 Nzeri 2020.”

Iyi album nshya ya Alicia Keys yise “Alicia”, ni iya karindwi asohoye kuva yatangira umuziki. Yakozweho n’aba Producers batandukanye barimo; Swizz Beatz, Ludwig Göransson, Rob Knox, Johnny McDaid, n’abandi banyuranye.

Byari byitezwe ko iyi album yari kuba yarasohotse muri Werurwe uyu mwaka, icyakora kubera icyorezo cya Covid-19 byarasubitswe nubwo muri Gicurasi 2020 hasohotseho zimwe mu ndirimbo ziyigize.

Alicia Keys ntabwo aratangaza amatariki azakoreraho ibitaramo bizazenguruka Isi yamamaza iyi album. Ayo yari yaratangaje ubwo yiteguraga kuyimurika muri 2020 byaje gusubikwa n’icyorezo cya Covid-19.

Si ubwa mbere Diamond akoranye indirimbo n’abahanzi b’ibyamamare ku Isi, yakoranye n’abandi barimo Rick Ross, Omarion na Morgan Hertage.

Indirimbo ya Alicia Keys na Diamond

"Alicia", Album nshya ya Alicia Keys iriho indirimbo yakoranye na Diamond n'izindi yakoranye n'abandi bahanzi bakomeye ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .