Eddie Van Halen na Johnny Nash bamamaye muri muzika bitabye Imana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Ukwakira 2020 saa 10:26
Yasuwe :
0 0

Abanyamerika Johnny Nash na Eddie Van Halen bafite amateka akomeye mu muziki bitabye Imana. Icyahitanye Johnny Nash ntabwo kigeze gitangazwa mu gihe Eddie Van Halen we yahitanywe na Cancer.

Eddie Van Halen, yamamaye cyane mu muziki mu itsinda rya Van Halen ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryashinzwe mu 1972, kubera ubuhanga bwe bwihariye mu gucuranga guitar. Yitabye Imana ku myaka 65 azize Cancer.

Valerie Bertinelli, wigeze kuba umugore we bakaba banafitanye umwana umwe rukumbi w’umuhungu uyu mugabo yari afite witwa Wolfgang, yanditse kuri Twitter agaragaza ko yababajwe n’urupfu rw’uwahoze ari umugabo we.

Umuhungu we nawe yanditse kuri Twitter agaragaza akababaro, mu magambo ye ati “Ntabwo nakwizera ko ndi kwandika ibi gusa data Edward Lodewijk Van Halen, yitabye Imana azize cancer nyuma y’igihe ahangana n’ubu burwayi.”

Yakomeje avuga ko yari umubyeyi mwiza. Uyu musore ni umwe mu bagize itsinda se yabarizwagamo, yagiyemo mu 2007 ubwo ryasubiranaga, avuga ko yishimira ibihe byiza yagiranye n’umubyeyi yaba ku rubyiniro no mu buzima busanzwe butari ubw’umuziki.

Edward Lodewijk Van Halen yavutse mu 1955 mu Mujyi wa Pasadena muri Leta ya California. Mu 1974 yatangije itsinda afatanyije n’umuvandimwe we Alex, Michael Anthony wacurangaga guitar bass ndetse na David Lee Roth wari umuririmbyi.

Nyuma iri tsinda ryamamaye cyane mu njyana ya Rock.

Iri tsinda ni rimwe mu bahanzi bagurishije ibihangano byinshi b’ibihe byose, babikesheje album bagiye bakora zigakundwa zirimo Van Halen II (1979), Women and Children First (1980), Fair Warning (1981), Diver Down (1982) ndetse n’iyitwa 1984 yagiye hanze mu 1984 yamamaye cyane.

Iyi yari iriho indirimbo zakunzwe nyinshi zirimo nka “Jump”, “I’ll Wait”, “Panama” ndetse n’izindi nyinshi.

Eddie Van Halen, mu 1999 na 2000 yagize ibibazo by’ubuzima byanagize ingaruka ku mikorere y’itsinda.

Mu 2007, kubatwa n’ibiyobyabwenge ni kimwe mu byatumye atandukana na Valerie Bertinelli wari umugore we. Muri uwo mwaka yagiye mu kigo kimufasha kongera gusubira ku murongo nyuma yo kuba imbata y’ibiyobyabwenge, nabwo aza kongera gusubirana n’itsinda ndetse icyo gihe hazamo umuhungu we Wolfgang wari ufite imyaka 16 wacurangaga guitar bass.

Mu 2009 yashakanye n’undi mugore witwa Janie Liszewski. Uyu mugabo mu 1982 niwe wacuranze guitar mu ndirimbo ya Michael Jackson yitwa ‘Beat It”.

Undi muhanzi w’Umunyamerika witwa Johnny Nash, nawe wubatse amateka mu muziki wa Reggae yitabye Imana ku myaka 80. Uyu mugabo yakunzwe mu ndirimbo yitwa “I Can See Clearly Now” yitabye Imana.

TMZ yatangaje ko yapfiriye iwe mu rugo kuri uyu wa Kabiri. Icyamuhitanye ntabwo kiratangazwa.

Johnny yavukiye mu Mujyi wa Houston muri Leta ya Texas mu 1940. Yatangiye kumenyekana mu 1957 biturutse ku ndirimbo yise ‘A Teenager Sings the Blues’ yayoboye indirimbo zikunzwe mu Ugushyingo 1972, ikomeza kwiharira imyanya y’imbere mu byumweru bine byakurikiyeho.

Iyi ndirimbo y’uyu mugabo ubusanzwe witwaga John Lester Nash Jr. yaragurishijwe cyane ndetse ituma aba icyamamare ku ruhando mpuzamahanga cyane muri Jamaica, ndetse aba umwe mu bahanzi batahakomoka wahafatiye amajwi y’indirimbo.

Indi ndirimbo ye yamamaye cyane ni iyitwa ‘I Can See Clearly Now’. Iyi ndirimbo yasubiwemo n’abantu benshi cyane ku Isi.

Umuhungu we John Nash III yabwiye TMZ ko yari umubyeyi mwiza kandi ukunda umuryango we cyane. Ati “Yari umubyeyi mwiza cyane agakunda umuryango we. Yakundaga abantu n’isi. Azakumburwa na sosiyete. Umuryango we wari buri kimwe.”

Bimwe mu bihangano bya Eddie Van Halen

Imwe mu ndirimbo za Johnny Nash

Eddie Van Halen azibukirwa ku buhanga bwe mu gucuranga guitar
Eddie Van Halen ni umwe mu bacuranzi beza ba guitar Isi itazigera yibagirwa
Johnny Nash ni umwe mu bahanzi bubatse amateka mu kinyejana cya 20
Johnny Nash yamamaye mu ndirimbo ye yakunzwe cyane yitwa ‘I Can See Clearly Now’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .