Gateka wabaye igisonga cya mbere muri Miss Bright INES Ruhengeri yinjiye mu gukina filime

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 Ukwakira 2020 saa 06:35
Yasuwe :
0 0

Gateka Filly Chersy wabaye Igisonga cya mbere muri Miss Bright INES Ruhengeri arinaho yiga, yinjiye mu gukina filime. Kugeza ubu ni umwe mu bakinnyi b’Imena muri filime yitwa ‘Ikiriyo cy’Urukundo’.

Uyu wabaye Igisonga cya mbere muri Miss Bright INES Ruhengeri, ni na we ukora inshingano za Nyampinga wegukanye ikamba. Umutoni Adeline wari waryegukanye yahise ajya mu Butaliyani kuba ariho akomereza amasomo.

Uyu mukobwa wari wabaye Igisonga cya mbere muri Miss Bright INES Ruhengeri, ubusanzwe ni umurundikazi wiga muri iyi kaminuza akaba yarahageze mu 2018.

Gateka ahamya ko yari asanganywe impano yo kuririmba atari yarigeze agerageza ibyo gukina filime. Impano ye muri uyu mwuga yavumbuwe n’inshuti ye ari nayo nyiri iyi filime agaragaramo.

Ati”Njye ubusanzwe nzi ko ndi umuririmbyi, sinari narigeze ntekereza ko naba umukinnyi wa filime. Hari mushuti wanjye wari ufite filime yifuza gukina, uko twagiye tuganira ambonamo impano yo gukina.”

Ati“Ubwo yari atangiye filime ye yaje kumpamagara arankinisha ndetse angira umukinnyi w’Imena mbona ndabishoboye. Kugeza ubu “Ikiriyo cy’urukundo” niyo ya mbere nkinnyemo.”

Iyi filime “Ikiriyo cy’urukundo” imaze ukwezi kumwe itangiye gusohoka, kugeza ubu igeze ku gace kayo ka kane.

Gateka Filly Chersy ni umunyeshuri mu mwaka wa kabiri muri Biomedical Laboratory sciences muri Ines Ruhengeri.

Gateka Filly Chersy yabaye Igisonga cya mbere muri Miss Bright INES Ruhengeri
Gateka Filly Chersy yinjiye mu byo gukina filime
Gateka Filly Chersy ni umunyeshuri mu mwaka wa kabiri muri Biomedical Laboratory sciences

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .