Gisa cy’Inganzo agiye gukora ubukwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 Nzeri 2020 saa 10:26
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Gisa James [Gisa cy’Inganzo] agiye kurushinga n’inkumi bamaranye umwaka urenga bakundana.

Kuri uyu wa 20 Nzeri 2020 nibwo Gisa cy’Inganzo yasohoye impapuro ziteguza ubukwe afite n’umukunzi we Barindisezerano Jackin.

Mu kiganiro Gisa yagiranye na IGIHE, yahishuye ko uyu mukobwa bamaze umwaka urenga bakundana. Batangiye inzira ibaganisha ku kubana ubwo yari afunguwe muri Mata 2019.

Gisa avuga ko urukundo rwabo rwavomerewe cyane igihe yari afunzwe, uyu mukobwa yamubaye hafi amuha urukundo rwatumye ubwo yafungurwaga ahita afata icyemezo cyo kumukunda uruzira uburyarya.

Gisa yagize ati ”Twari tuziranye na mbere, igihe nari mfunze ni umwe mu bambaye hafi. Uyu ni umusaruro w’icyo nakwita urukundo nyarwo.”

Ubukwe bwa Gisa cy’Inganzo nkuko bigaragara ku mpapuro zibuteguza buteganyijwe tariki 1 Mutarama 2021.

Gisa yamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe zirimo; ‘Uruyenzi’, ‘Genda ubabwire’, ‘Umuturanyi’ n’izindi.

Muri iyi minsi ari mu bahanzi bagerageza gukora ariko bagowe cyane n’icyorezo cya Covid-19, afite indirimbo nshya zirimo Impamo,Tubumwe n’izindi yagiye akorana n’abandi bahanzi.

Barindisezerano Jackin ugiye kurushinga na Gisa cy'Inganzo
Bwatashye! Gisa cy'Inganzo agiye kurushinga na Barindisezerano Jackin

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .