Guhangana byazanywe n’abafana, twe turi abavandimwe! The Ben yavuze ku bukeba bwe na Meddy

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 Mutarama 2021 saa 01:18
Yasuwe :
0 0

Imyaka imaze kurenga icumi impaka ari zose mu bakunzi b’umuziki nyarwanda, buri munsi hibazwa uyoboye undi mu kugira umubare munini w’abafana ndetse n’uhiga undi mu kuririmba neza hagati ya The Ben na Meddy.

Nubwo ariko bakunze guhanganishwa, The Ben yahishuye ko mu by’ukuri uku guhangana kwadukanywe n’abafana kandi bigoye ko kwazavaho nubwo bo ubwabo babizi ko ari abavandimwe.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Mutarama 2021, Meddy yatunguranye asangiza abamukurikira amashusho ari kumva indirimbo ‘This is love’ ya The Ben n’Umugandekazi Rema.

Aya mashusho yakiranywe amarangamutima n’abakunzi b’aba bahanzi bishimiye kubona bashyigikirana nyamara benshi babafata nk’aho bahora bahanganye.

Uwitwa Guy Bienfait Khastamz yagize ati “Iki nicyo tubuze iwacu i Burundi, nta rukundo nk’uru bagirirana.”

Jado Khana nkuko yiyise kuri Instagram mu gitekerezo cye yagize ati “Munyeretse ko byibuza muri Abanyarwanda nyabo, nta rwango rwose […]”

Uwiyise Gidesbasic yagize ati “Aha niho dutandukaniye n’abanya-Tanzania, nta makimbirane, reka dufatane ibiganza tuzakora byiza biruta ibyabo”

The Ben yabwiye IGIHE ko yishimiye kubona Meddy amushyigikira, yungamo ko n’ubusanzwe nta rwango ruri hagati yabo.

Uyu muhanzi yagize ati “Guhangana byazanywe n’abafana ariko twe turi abavandimwe. Kuba Meddy ahari bintera imbaraga zo gukora cyane kandi na we akenshi ambwira ko iyo ndi gukora bimuha umuhate wo gukora cyane.”

The Ben yavuze ko abafana babafata nk’abahanganye nabo atabarenganya niba koko ariko babibona, yongeraho ko ikibi ari uko byakwangiza ubuvandimwe bwabo.

Yongeyeho ko bigoye gukura ikintu mu mitwe y’abafana bamaze imyaka irenga icumi ariko babifata. Ikindi ahamya ko ari bimwe mu biryoshya imyidagaduro mu gihe nta cyo byangiza ku mubano wabo.

Bamaze imyaka irenga icumi bahanganye mu maso y’abafana

Abahanzi The Ben na Meddy, ni bamwe mu bamaze imyaka irenga 10 bari ku isonga ry’umuziki wo mu njyana ya RnB mu Rwanda. Ni aba mbere mu bagira umubare munini w’abafana bakorwa ku mutima n’amagambo batondekanya mu ndirimbo zabo.

Mu 2010 bagiriye rimwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, batangirirayo ubuzima bushya, ariko nabwo guhangana ntikwashize mu mitima y’abakunzi babo.

Abakunzi b’aba bahanzi bahoraga babahanze amaso bategereje ko bazagaruka bakongera gutaramana nabo amaso ku yandi.

Byatwaye igihe kinini cyane ko The Ben ariwe wabanje aho yitabiriye igitaramo cya ‘East African Party’ cyabaye ku wa 1 Mutarama 2018.

Icyo gihe The Ben yaje mu Rwanda aturutse i Kampala muri Uganda, agera i Kigali ku wa 24 Ukuboza 2017 maze yakirwa n’imbaga y’abakunzi be n’itangazamakuru.

The Ben akibona ubwinshi bw’abafana be n’abo mu muryango we baje kumwakira, kwihangana byaramunaniye asuka amarira.

Na Meddy ni uko byagenze. Yageze ku Kibuga cy’Indege cya Kigali ahagana saa Kumi z’igicamunsi ku wa Gatandatu tariki ya 26 Kanama 2017 aho yari yatumiwe mu gitaramo gikomeye cya Mutzig Beer Fest cyabaye ku wa 2 Nzeri uwo mwaka.

No hanze y’umuziki bagerageza guhanganishwa

Ubwo bose bagarukaga mu Rwanda mu myaka mike ishize, aba basore bagiye ari abana bari abasore b’intarumikwa ku buryo umuntu wese wakubitaga amaso The Ben cyangwa Meddy bakiva muri Amerika yatungurwaga n’ingano y’umubiri bari bafite.

Impaka zari zose ku wakoze umubiri kurusha undi ndetse n’ugaragaza itoto kurusha undi.

Meddy ntibyamufashe igihe nyuma yo kugaruka mu Rwanda, yeretse Isi Mimi nk’umukobwa yihebeye ndetse anahamya ko biteguye kurushinga nkuko baherutse no kubyemeranya mu minsi ishize ubwo yamwambikaga impeta.

The Ben nawe nyuma ya Meddy yaje gutungurana atangaza Miss Uwicyeza Pamela nk’umukobwa wigaruriye umutima we, ubu urukundo rugeze aharyoshye.

Abakunzi b’aba bahanzi bakunze kubahanganisha n’ubundi bahora bibaza uwaba afite umukunzi mwiza kurusha undi.

The Ben, Meddy na K8 Kavuyo bakoranye indirimbo 'Ndi uw'i Kigali' iri mu za mbere zatumye benshi babona ko nta bukeba buri hagati yabo
The Ben yavuze ko ubukeba bwabo bwazanywe n'abafana ariko we na Meddy ari abavandimwe
Si kenshi aba basore bakunze guhurira mu mushinga umwe
The Ben yamaze gutangaza Miss Uwicyeza Pamela nk'umukunzi we
Meddy aherutse gusaba umukunzi we ko barushinga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .