Helen Reddy wahimbye indirimbo ifatwa nk’ikirango cy’impirimbanyi ku burenganzira bw’abagore yapfuye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 Nzeri 2020 saa 03:45
Yasuwe :
0 0

Helen Reddy, umuririmbyi ukomoka muri Australia wahimbye indirimbo yitwa "I Am a Woman" ifatwa nk’ikirango cy’impirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore yapfuye afite imyaka 78.

Uyu mugore yapfuye ku wa Kabiri tariki 29 Nzeri 2020. Abana be Traci Donat na Jordan Sommers bavuze ko yari umubyeyi mwiza, bamufata nk’aho ari nyirakuru ndetse akaba umugore udasanzwe.

Barangije bati “Imitima yacu yashengutse. Gusa, twihanganishijwe n’uko ijwi rye rizahoraho iteka.”

Yamamaye cyane mu ndirimbo zo mu njyana ya pop-rock mu myaka yo mu 1970, ariko aza kuba ikimenyabose mu 1972 ubwo ‘I Am Woman’ yifashishijwe mu guharanira ubwigenge bw’abagore.

Ubwo yakiraga igihembo cye cya Grammy mu 1973 nk’umugore uhiga abandi mu kugira ijwi ryiza, yashimye Imana kuko yavugaga ko ariyo yatumye buri kimwe kuri we cyoroha.

Iminsi ya nyuma y’ubuzima bwe yabaga mu kigo kiri i Los Angeles cyita ku byamamare biri mu zabukuru.

Yavukiye i Melbourne mu 1941 ku babyeyi bakina filime, nawe atangira kuririmbira abantu benshi akiri umwana. Mu myaka ya 1960 yatsindiye igihembo cy’abanyempano muri Australia ahita ajya i New York aho yaje guhitamo kuguma muri Amerika.

Indirimbo ye ya mbere yamamaye ni ‘I Don’t Know How to Love Him’, ‘Crazy Love, Delta Dawn’, ‘Angie Baby’, n’izindi zakunzwe.

Uyu mubyeyi yamamaye cyane mu muziki mu myaka yo mu 1970 kuzamura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .