Impano itangaje ya Rumaga, umwe mu bakiri bato b’abahanga mu busizi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 Ukwakira 2020 saa 08:56
Yasuwe :
0 0

Rumaga Junior wa Nsekanabo mu busizi wiyita Rumaga Junior, ni umwe mu basizi b’abahanga bari mu Rwanda kandi bakiri bato. Ni musore w’umunyempano utarigeze yiga ubuvanganzo cyangwa ngo abe hari aho yabikomoye mu muryango w’iwabo.

Uyu musore uvuka mu karere ka Ruhango avuga ko iwabo nta musizi w’ibigwi wahigeze, nta n’ishuri yigeze abyigamo. Yize siyansi mu gihe muri kaminuza yiga imikino.

Rumaga yatangiye kubona ko impano ye yagira akamaro ubwo yigaga mu wa kabiri w’amashuri yisumbuye.

Yari umusore ukunda gutebya no kuganira cyane mu bandi, kenshi iyo yabaga ateruye ikiganiro ngo yabonaga bagenzi be bizihiwe ariko ataramenya ko ari impano iri kumukirigita.

Iki gihe ngo umwarimu yabasabye ko bahimba icyivugo, ubwo uyu musore yavugaga icye, abanyeshuri ndetse na mwarimu bavuye mu byo gukorera amanota birangira bataramye.

Ni uko yinjiye mu busizi, ati”Nyuma y’icyo gihe nagiye nitabira amarushanwa yo ku ishuri mu busizi kandi nkabahiga. Ibikombe narabitwaye rwose. “

Kuva icyo gihe kugeza arangije kwiga amashuri yisumbuye, Rumaga yakomeje ubusizi ariko agenda akarishya ubwenge.

Ubwo yigaga mu wa gatanu w’amashuri yisumbuye, uyu musore yaje kumva ko hari irushanwa ryashakaga abasizi bo gufasha biba ngombwa ko ayitabira.

Mu irushanwa yaratsinzwe icyakora ubuhanga bwe bwasize nyir’ukuritegura amuhaye amahirwe yo gukorana, basinyana amasezerano y’imyaka itatu.

Aya masezerano yagombaga gutangira gukurikizwa kuva mu 2017, gusa si ko byagenze kuko batandukanye atanasohoye igisigo na kimwe.

Yahisemo kwikorana ndetse amaze gusohora ibisigo binyuranye birimo icyo yise Wumva ute?, Unbreakable promise, Nzoga n’Ivanjiri n’ibindi.

Kugeza ubu ahamya ko ubusizi ari umwuga ushobora gutunga abawukora nubwo butarakomera cyane, yasabye abasizi gushyiramo imbaraga kugira ngo bakore uruganda nk’uko biri mu muziki ndetse no mu binde bice by’ubuhanzi.

Ikiganiro n’umusizi Rumaga

Reba igisigo cyitwa "Ivanjiri" cya Rumaga

Rumaga Junior wa Nsekanabo mu busizi wiyitwa Rumaga Junior, ni umwe mu basizi b’abahanga bari mu Rwanda kandi bakiri bato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .