Irushanwa rya Miss Rwanda rikunze kwitabirwa n’abakobwa bafite ubumenyi mu bijyanye no kumurika imideli. Ni nako byagenze muri uyu mwaka kuko mu babashije kubona itike yo guhagararira Intara zabo n’Umujyi wa Kigali, harimo abasanzwe bamurika imideli by’umwuga.
Ku rutonde rw’abakobwa bahagarariye Umujyi wa Kigali, harimo Kayitare Isheja Morella, umukobwa uzwi cyane mu bamurika imideli mu Rwanda ndetse wanatangiye kwinjira mu ruhando mpuzamahanga.
Isheja w’imyaka 19 yatangiye ibijyanye no kumurika imideli afite imyaka 15 y’amavuko.
Mu 2018 nibwo uyu mukobwa yashimwe sosiyete zikomeye z’abamurika imideli zirimo Supreme Paris yo mu Bufaransa, Woman Milano yo mu Butaliyani, Milk Model Management yo mu Bwongereza i Londres na Two model management yo muri Espagne.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2019, Isheja yagiye ku mugabane w’u Burayi gukora igeragezwa muri aya masosiyete ryamaze amezi atatu.
Nyuma yo gutsinda, yagarutse mu Rwanda kwitegura kujya gukorera ku mugabane w’u Burayi.
Umwaka ushize ubwo yari ahamagawe ngo ajye gutangira akazi kuko hari inzu nyinshi zitunganya imideli zari zamaze kwifuza ko bakorana, icyorezo cya Covid-19 cyahise kimwitambika.
Kugeza ubu uyu mukobwa abarizwa muri Webest model management nka sosiyete yamureze kuva mu bwana bwe.
Kabano Franco, umuyobozi wa Webest model, yabwiye IGIHE ko uyu mukobwa aramutse yegukanye ikamba rya Miss Rwanda rya 2021 yaba ari amahirwe adasanzwe abonye yo kugaragaza ibyo ashoboye.
Ati “Ni umwana w’umuhanga cyane, nibaza ko mu gihe yakwegukana ikamba rya Miss Rwanda igihugu cyazaba gihagarariwe neza mu irushanwa rya Miss World ku buryo byaba ari n’ibishoboka kwegukana ikamba.”
Ku kijyanye no kuba aramutse yegukanye ikamba bitamwicira gahunda yo kujya gukorana na sosiyete zari zamushimye, Kabano yavuze ko nta gahunda n’imwe yakwangirika kuko byose bituruka mu biganiro hagati y’impande zombi.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!