Urukundo ni rwogere! Bahati yashyize agaragaza amarangamutima afitiye umukobwa bakinana filimi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 Ukwakira 2020 saa 01:11
Yasuwe :
0 0

Bahati wamenyekanye mu itsinda rya Just Family yananiwe guhisha amarangamutima ye, agaragaza urukundo n’urukumbuzi afitiye umukobwa bakinana muri filimi nubwo kenshi bakunze guhakana ibyo gukundana.

Muri iyi minsi filime z’uruhererekane zitambuka kuri internet zisa naho arizo zikomeye ku isoko rya Sinema Nyarwanda, imwe muri zo yitwa Mbaya igaragaramo umukinnyi witwa Makaca wamenyekanye nka Bahati mu itsinda rya Just Family.

Iyi filime ikinamo Umutesi Solange wamenyekanye nka Jéssica, muri iyi minsi amakuru akunze kuvugwa kuri aba bombi ni uko bakundana mu buryo bw’ibanga.

Kenshi mu biganiro n’abanyamakuru bakunze kumvikana batifuza kwemera ko bakundana.

Nyuma y’uko mu minsi ishize Jéssica yagiye i Dubai, urukumbuzi rwaganje Bahati kwiyumanganya biramunanira. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibyo amaze igihe ahakana mu itangazamakuru.

Ati” Ijambo gukumbura nta gaciro najyaga ndiha, ndagukumbuye mutima.”

Bahati yirinze kugira byinshi avuga kuri aya magambo y’urukundo yabwiye umukinnyi bakinana muri filime.

Amakuru y’urukundo rwa Bahati n’uyu mukobwa bakinana, aherutse gukongezwa n’umusore bakinananaga wavuze ko yavuye muri iyi filime kubera ko hari ibyo atumvikanyeho na Bahati, kutumvikana kwabo kandi ngo kwari gushingiye ku kuba icyari filime barakigize umuryango.

Mu minsi ishize mu kiganiro na IGIHE, yaba Bahati cyangwa Jéssica bahakanye bivuye inyuma ko baba banakundana byo mu buzima busanzwe. Bashimangiye ko ababavuga mu rukundo ari abakunda kubabonana kenshi.

Bahati akumbuye bikomeye umukunzi we akaba n'umukinnyi bakinana filime
Urukundo nirwogere...
Bahati na Jéssica barebana akana ko mu jisho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .