Impano idasanzwe! Ku myaka itatu Mahoro Farida yinjiye muri filime nyarwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 Ukwakira 2020 saa 01:45
Yasuwe :
0 0

Mahoro Farida umwana w’imyaka itatu n’amezi arindwi yamaze kwinjira mu ruganda rwa filime nyarwanda ndetse no gukora filime zo gusetsa bya kinyamwuga.

Uyu mwana ugaragara muri Filime yitwa Jamila, yinjijwe muri uyu mwuga na musaza we mu mpera za 2019 bitewe n’inyota yabyo yagaragazaga.

Mu kiganiro na IGIHE, Hakizimana Shabban, musaza wa Farida usanzwe utunganya filime yavuze ko ariwe wamwinjije muri uyu mwuga kuko yabonaga abifitiye inyota.

Uyu musore usanzwe utunganya filime mu karere ka Kayonza yagize ati” Wasangaga ahantu turi gukinira arira ashaka nawe gukinana na bakuru be, tukamwigizayo. Rimwe nibwo yaje kudutesha umutwe mufata amashusho na telefone nyashyira ku mbuga nkoranyambaga, abantu barayakunze cyane bituma tubona ko afite impano.”

Hakizimana avuga ko uyu mwana bahise batangira kumutoza gukina ndetse bakabona arabishoboye kugeza ubwo bamwemereye kuba umukinnyi wa filime.

Ababyeyi be babanje kutabyumva neza, aho baboneye ko abishoboye biyemeje gufatanya n’abana babo gushyigikira bucura bw’uyu muryango.

Hakizimana yagize ati “Kubera ko bazi akazi nkora ko gukora filime, babanje kubyanga ariko babonye impano ye biyemeza kumushyigikira.”

Uyu unareberera inyungu z’uyu mwana avuga ko ababyeyi bakwiye kugerageza gushyigikira abana babo mu gihe baba babashije kuzerekana.

Farida ni umwana ufite ubwenge karemano kandi witonda, atandukanye cyane n’uwo benshi babona muri filime z’urwenya.

Uyu mwana afite imyaka itatu n’amezi arendwi, avuka mu muryango w’abana umunani akaba ariwe bucura mu muryango we utuye mu Karere ka Kayonza ari naho bakinira iyi filime.

Mahoro Farida umwana w’imyaka itatu n’amezi arindwi wamaze kwinjira mu ruganda rwa filime nyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .