00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka ibaye itanu Mowzey Radio yitabye Imana! Indirimbo yakoranye n’abahanzi Nyarwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Gashyantare 2023 saa 12:32
Yasuwe :

Imyaka ibaye itanu umuririmbyi Mowzey Radio wakunzwe mu itsinda rya Goodlyfe yitabye Imana tariki 1 Gashyantare 2018.

Iyo uganiriye n’abahanzi bo mu Rwanda bakoranye n’uyu muhanzi bakubwira ko yakundaga iki gihugu n’abagikomokamo ku buryo hari n’igihe yiyemezaga kubafasha atabanje kubagora.

Ibi byatumye benshi babohokera itsinda rya Goodlyfe yabarizwagamo barisaba gukorana indirimbo ndetse nyinshi muri zo zaramenyekanye.

Urukundo rwe ku bahanzi bakomoka mu Rwanda abenshi barwibuka ubwo Urban Boys yakoranaga na Goodlyfe indirimbo ’Pete kidole’ icyakora mu gihe bajyaga gufata amashusho ntibumvikana ku mafaranga.

Icyo gihe Weasel yanze kujya mu ifatwa ry’amashusho ariko Radio yiyemeza kujya gufasha Urban Boys yari yerekeje muri Uganda ibagana.

Iyo ukaraze ubwonko wibuka indirimbo z’abahanzi Nyarwanda zumvikanamo ijwi rya Mowzey Radio zirimo; Music yakoranye na Bruce Melodie, Tornado yakoranye na Kid Gaju, Maama w’abana yakoranye na Tom Close, Play it again yakoranye na DJ Pius, Pete kidole yakoranye na Urban Boys, Rwanda uri nziza yahuriyemo n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda, Mountain bakoranye na Asinah Erra.

Mowzey Radio ubusanzwe witwa Moses Ssekibogo yavutse muri Mutarama 1985 yitaba Imana tariki ya 1 Gashyantare 2018. Yasize abana batanu barimo babiri yabyaranye na Mbabazi Lilian ukomoka mu Rwanda.

Radio yakubiswe mu ijoro rya tariki 22 Mutarama 2018 ubwo yari mu kabari kitwa De Bar gaherereye i Entebbe.

Yakubiswe n’umusore ucunga umutekano muri ako kabari aviramo imbere ku buryo byamuhungabanyije ahita ajya muri ’koma’ by’akanya gato nyuma aranabagwa.

Mowzey Radio yitabye Imana yari aherutse kuzuza imyaka 34, bivuze ko iyo aba akiriho ubu aba yujuje imyaka 37 y’amavuko.

Mu 2019 nibwo Godfrey Wamala wishe Radio yakatiwe imyaka 14 y’igifungo. Umwaka ushize abo mu muryango w’uyu muhanzi batangaje ko aho ashyinguye bahagize ingoro y’amateka.

Ibyo wamenya ku buzima bwa Mowzey Radio

Moses Nakintije Ssekibogo yavutse tariki 25 Mutarama 1985 aza gukura yitwa Mowzey Radio cyangwa Moses Radio, ni umwe mu bari bagize itsinda rya Goodlyfe yari ahuriyemo na Weasel Manizo.

Uyu muhanzi yavukiye mu karere ka Jinja atangirira amashuri abanza ahitwa Kibuye Primary School, ayisumbuye yayahereye muri Holy Cross Lake View Jinja nyuma aza gukomereza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye muri Kiira College Butiki mbere yuko atangira kwiga Kaminuza muri Makerere University.

Uyu muhanzi yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu 2005 aminuje amasomo ajyanye n’imitekerereze ya muntu.

Mu 2004 nibwo Radio yasohoye indirimbo ye ya mbere yise ‘Tujja kuba wamu’ akiri muri Kaminuza. Nyuma y’umwaka umwe uyu muhanzi yinjiye muri Leone Island Music Empire ya Dr Jose Chameleone.

Mu 2005, Radio yahise aba umuhanzi w’icyamamare nyuma yo gusohora indirimbo iri mu njyana ya Reggae yise ‘Jennifer’.

Mu 2006 uyu muhanzi yasohoye indirimbo ‘Sweet Lady’ nayo yakunzwe cyane bimwongerera umubare w’abakunzi.

Mu 2007, Mowzey Radio, Weasel Manizo na Jose Chameleone bakoreye ibitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mbere y’uko bavayo, Weasel na Mowzey Radio bagiranye amakimbirane na mukuru wabo Jose Chameleone.

Nyuma yo gutandukana na Chameleone, aba basore babiri bahise bihuriza hamwe bakora itsinda rya Goodlyfe, basezera batyo muri Leone Island Music Empire.

Itsinda ry’aba bahanzi ryamenyekanye cyane guhera ku ndirimbo zabo za mbere; ‘Nakudata’ ‘Ngamba’, ‘Ability’ bakoranye na Rabadaba n’izindi zinyuranye.

Itsinda rya Goodlyfe ryubatse izina mu gihe cy’imyaka irenze icumi bamaze bakorana mbere y’uko yitaba Imana.

Bakoze ibitaramo bikomeye yaba imbere mu gihugu no hanze yacyo, bitabiriye amarushanwa akomeye y’ibihembo by’abahanzi muri Afurika ndetse begukana ibitari bike.

Imyaka ibaye itanu Mowzey Radio yitabye Imana
Mowzey Radio yari afite umutima wo gushyigikira abahanzi bo mu Rwanda
Mowzey Radio yabaniye neza abahanzi bo mu Rwanda, aha yari kumwe na DJ Pius mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo bise 'Play it again'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .