Imyemerere itangaje y’Umuhanzi Gaga utumva uburyo umubyeyi wari imfura ku isi ahinduka umuzimu iyo apfuye

Yanditswe na
Kuya 12 Ukwakira 2020 saa 04:56
Yasuwe :
0 0

Lion Gaga ukora umuziki wiganje mu njyana ya Reggae wavuzwe cyane ubwo yashyiraga hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Ba Intwari’ arimo abakobwa bambaye ubusa hejuru bigateza impaka, aherutse gushyira hanze indi agaragaramo abambwa nka Yesu. Uyu musore yavuze ko ababazwa cyane n’uburyo amadini yabase abantu bamwe bitewe n’abanyaburayi.

Mu kiganiro yahaye IGIHE, uyu musore yavuze ko atari umuntu wabaswe n’imyemerere runaka y’idini ahubwo we agendera ku byiyumviro bye ndetse no kuri bimwe mu byanditswe muri bibiliya.

Ati “Nemera Bibiliya kurusha uko nemera idini kuko ngira ngo twagiye tubona ibyabyo. Uhereye no mu kuza kwa Kirisitu. Yari muzima urebye muri bibiliya ariko uko twigishijwe ubukirisitu biratangaje. Abakurambere bacu barakubiswe ngo bamwemere kandi muri bibiliya ntaho byanditse.”

Arongera ati “N’ibindi bagenda batwigisha. Bakatwangisha ibyacu badukundisha ibyabo. Ugasanga nka nyoko wakubyaye iyo apfuye aba ahindutse umuzimu naho Intumwa Pawulo utazi ukamwita umutagatifu. Ni ukuvuga ngo abazungu bapfuye tugomba kubagira abatagatifu ariko bene bacu bapfuye tureba, baranatweretse ibyiza tukabita abazimu.”

“Kandi abazimu kikaba ari ikintu kibi cyane, ariko abo bantu ba hehe tutanazi tukabagira abatagatifu, ariko mama wawe wakubyaye akakubera imfura ukamugira umuzimu. Ni ibintu byamaze kwinjira mu bantu kugira ngo tubyumve biragoye.”

Uyu musore aheruka gushyira hanze indirimbo yise ‘‘Uhoraho’’ yavugishije benshi kubera uko ayigaragaramo abambwa, yavuze ko byaturutse ku magambo ari muri Zaburi.

Ati “Amagambo agize indirimbo ari muri Zaburi 142. Indirimbo ivuga ku muntu watereranwe, wiyumva ari wenyine utanarebwa n’abantu, agakiza asigaranye konyine ari Imana. Nahise mbihuza n’umuntu wamanitswe ku musaraba. Igihano cyo kujya ku musaraba cyari igihano cy’imivumo, cyabayeho kuva kera. Narabihuje nsanga ariyo mashusho yahura n’amagambo ari mu ndirimbo.”

Yavuze ko ikindi cyatumye akora amashusho ameze kuriya ari uko yashakaga ko n’umuntu utabasha kumva yayareba agasobanukirwa. Avuga ko muri gahunda ya Guma mu Rugo aribwo yasomye bibiliya akabona aya magambo akumva yayakoramo indirimbo.

Uyu musore anavuga ko mu ikorwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo ye nshya, habayeho ibibazo kuko abantu batunguwe no kumubona abambwa bagahurura kugeza naho Polisi ije, ikamutwara.

Ati “Natekereje gukorera ahantu hadatuwe hirengeye ndahabona. Ariko aho nagereye ku musaraba mu munota umwe abantu bahise bakubita baruzura. Polisi yahise ihagera no gufata amashusho birahagarara kubera umuvundo w’abantu.”

“Byarangiye Polisi itujyanye turara muri kasho bucya baturekura. Ntabwo bumvaga ko abo bantu bari aho baje bahuruye ahubwo batekerezaga ko wenda aritwe twabanye kandi bitemewe muri ibi bihe bya Coronavirus ko abantu begerana.”

Lion Gaga yitwa Gaga Jean Bosco afite izindi ndirimbo zikoze mu njyana ya Reggae ndetse afite album yuzuye. Uyu musore w’imyaka 33, yatangiye umuziki mu 2012. Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na David Pro muri Future Records, mu gihe amashusho yakozwe na Eliel Sando.

Mu minsi ishize yari yashyize hanze indi ndirimbo irimo amagambo ajyanye no gutera akabariro, ayita ‘Rekura amazi’.

Reba indirimbo nshya ya Lion Gaga ari kubambwa

Ikiganiro twagiranye na Lion Gaga

Lion Gaga ukunze kurangwa n'udushya aheruka gushyira hanze indirimbo ari kubambwa nka Yesu
Lion Gaga ababazwa n'uburyo abanyaburayi bashutse abirabura ibintu byabo byose bakabigira bibi naho ibyabo byo bikaba byiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .