Iserukiramuco rya filimi ryiswe ’Urusaro International Women Film Festival’ rigiye kuba ku nshuro ya gatanu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Ukwakira 2020 saa 10:08
Yasuwe :
0 0

Iserukiramuco rya filimi ryiswe ’Urusaro International Women Film Festival’, rigamije guhesha agaciro abagore bakora umwuga wo gutunganya sinema mu Rwanda no guha abazikurikira urubuga rwo kumenya ibyo bakora, rigiye kuba ku nshuro ya gatanu.

Muri uyu mwaka iri serukiramuco rifite insanganyamatsiko igira iti ”Uruhare rwa sinema mu iterambere ry’igihugu.”

Kaneza Floriane uhagarariye ikipe itegura iri serukiramuco yabwiye IGIHE ko bitewe n’icyorezo cya Covid-19 batabashije gukora ibirori bihuza abantu nk’uko byari bisanzwe, ahubwo ko bazifashisha televiziyo ndetse bamaze kumvikana na TV10 izaritambutsa.

Ati ”Icyorezo cya Covid-19 cyatwiciye gahunda, byinshi mu bikorwa uretse n’ibyacu gusa byarangiritse. Ntabwo twigeze twifuza ko twarisubika ahubwo twafashe icyemezo cyo kurishyira kuri TV10 kuko aribo batwemereye imikoranire myiza.”

Iri serukiramuco rizatambutswa kuri TV10 byitezwe ko ritangira tariki 8 Ukwakira 2020, ahazajya hacaho ibiganiro mpaka ku ngingo y’umunsi.

Hazajya hatambuka kandi ibitekerezo bya bamwe mu bakora uyu mwuga kuri iyo ngingo. Byose bizajya bisozwa na filime y’umunsi izajya yerekanwa.

Tariki 8 Ukwakira ubwo iri serukiramuco rizaba ritangira, hazakorwa ikiganiro ku ishoramari muri sinema na filime nyarwanda. Uyu munsi bazerekana filime ya Munezero Jean Chretien uzerekana filime ye yise “Kwicuza”.

Tariki 9 Ukwakira, aha ingingo y’umunsi izaba iganirwaho ni Isoko rya filime nyarwanda.Umuhanzi w’umunsi akazaba ari Shingiro Bora uzerekana filime ye “Luna”.

Tariki 10 Ukwakira uzaba ubaye umunsi wa gatatu, hazaganirwa ku buhanzi mu ruganda rwa sinema. Umuhanzi w’umunsi akazaba ari Uwizeye Annette uzaba yerekana filime ye nshya yise “Foreign exchange”.

Umunsi wa nyuma w’iri serukiramuco, tariki 11 Ukwakira 2020 ingingo y’umunsi izaba ari uburenganzira ku gihangano biganisha ku iterambere. Umuhanzi w’umunsi azaba ari Liliane Iradukunda uzaba yerekana filime ye “Inkovu”.

Ibiganiro by’iri serukiramuco bizajya bitangira saa tatu kugeza saa yine z’ijoro.

“Urusaro International Women Film Festival” ryatangiye mu 2015 mu gihe mu 2017 ryabaga ku nshuro ya kabiri. Mu 2018 nibwo iri serukiramuco ryabaga bwa gatatu, mu gihe mu 2019 ryabaga ku nshuro.

Iserukiramuco rya filimi ryiswe ’Urusaro International Women Film Festival’ rigiye kuba ku nshuro ya gatanu
Iserukiramuco rya filimi ryiswe ’Urusaro International Women Film Festival’ ryitabirwa n'abantu batari bake

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .