Ishyamba si ryeru hagati y’Ihuriro ry’abahanzi mu Rwanda n’ibitangazamakuru

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Nzeri 2020 saa 09:48
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwibukije ibigo by’itangazamakuru ko bigomba kwita ku kwishyura amafaranga y’ibihangano bakoresha umunsi ku wundi, umwuka mubi wongeye kubyuka hagati y’abahanzi n’ibitangazamakuru.

Uyu mwuka mubi wongeye kuzamurwa nuko bimwe mu bitangazamakuru byafashe ingamba zo kudacuranga indirimbo z’abahanzi badafitanye amasezerano.

Umuhanzi ushaka gucurangwa kuri ibi bitangazamakuru byamaze gufata izi ngamba, yegera ubuyobozi bwabyo agasinyana nabo amasezerano abaha uburenganzira busesuye bwo gucuranga igihangano cye.

Kugeza ubu bimwe mu bitangazamakuru birimo Radio1 na TV1 byafashe icyemezo cyo guhagarika gukoresha ibihangano by’abahanzi b’abanyarwanda badafitanye amasezerano.

Ibi bitangazamakuru byatangiye guhamagarira abahanzi kubegera bakagirana amasezerano yo gucuranga ibihangano byabo.

Iki gikorwa ngo ni ukwigomeka ku itegeko no ku ntego igihugu cyihaye

Intore Tuyisenge, Umuyobozi w’Ihuriro ry’abahanzi ba muzika nyarwanda yasabye abahanzi kutazagwa mu mutego wo gusinya amasezerano yise baringa.

Yasabye abahanzi kubanza bakamenya icyo itegeko rivuga ku mutungo wabo aribyo bihangano byabo.

Yagize ati“Umuhanzi akwiye kubanza kumenya neza icyo itegeko rivuga, nuramuka usinye ayo masezerano uzabe wirengereye n’ingaruka byakugiraho mu gihe buri wese wundi ufite uruhare kuri icyo gihangano yaba ashatse guharanira uburenganzira bwe.”

Yibukije abahanzi ko kugira uburenganzira ijana ku ijana bigaragara mu nyandiko baba bagiranye na buri wese wagize uruhare mu ikorwa ry’igihangano. Iyi nyandiko ishyikirizwa inzego zinyuranye kugira ngo zimenye ko iki gihangano ari icy’umuntu ku giti cye.

Tuyisenge yakomeje asaba abahanzi kudaterwa ubwoba n’ababakangisha kudacuranga ibihangano byabo. Yabasabye ahubwo guharanira kubibyaza umusaruro bikaba byabatunga.

Yasabye ubuyobozi bw’ibitangazamakuru ko badakwiye kuba ba bangamwabo, ati”Bari kwanga gucuranga umuziki w’abahanzi b’abanyarwanda ngo batabishyura, ariko bibuke ko n’abanyamahanga bacuranga bazabishyura.”

“Keretse niba batifuza ko umuhanzi w’Umunyarwanda yabona ubushobozi buvuye mu byo yakoze, ariko nanone bibuke ko hari gahunda ya Leta yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda. Keretse niba bo batemeranya n’iyo gahunda.”

Tuyisenge yongeye gushimangira ko umuhanzi yagatunzwe n’ibihangano bye, yabasabye gukomeza kwiyandikisha muri sosiyete ishinzwe gukurikirana inyungu zabo (RSAU).

Yibukije abahanzi ko iyi Sosiyete y’abahanzi nyarwanda ifite mu nshingano gukurikirana inyungu z’abahanzi ku bihangano byabo.

Yanavuze kandi ko yaba umuhanzi wiyandikishijemo cyangwa utariyandikishije, iyi sosiyete ifite mu nshingano kubishyuriza.

Itandukaniro rihita riba ko uri muri iyi sosiyete we abona inyungu yavuye mu bihangano bye, mu gihe utariyandikishije we umutungo we ukusanywa ukifashishwa mu iterambere ry’ubuhanzi.

Yabibukije ko ari umuhanzi ndetse n’umuyobozi w’igitangazamakuru basinyana aya masezerano baba birengagije amategeko.

Intore Tuyisenge uhagarariye Ihuriro ry'abahanzi ba muzika yasabye abahanzi kudaterwa ubwoba n'abababwira ko batazacuranga ibihangano byabo,abibutsa ko bakwiye gutekereza uko umuziki bakora wabateza imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .