Isoko ry’umuziki nyarwanda mu bibazo? Zimwe mu nzira zafasha abahanzi gukora umuziki wunguka

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 Ukwakira 2020 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Kenshi abahanzi bavuga ko ubukene bubarembeje nyamara bakora umuziki umunsi ku munsi ugakundwa ku rwego rwo hejuru, impamvu zishakirwa henshi ariko ahagaragarira buri wese ni uko isoko ry’umuziki ripfuye. Nubwo umuziki mwiza ukorwa ndetse ukanakundwa ntibirakunda ko ugurishwa ngo amafaranga awuvuyemo atunge nyirawo uko bikwiye.

Kugeza ubu abahanzi batungwa n’ibitaramo cyangwa ibindi biraka nabyo bibona mbarwa mu Magana y’abahanzi beza u Rwanda rutunze.

Wakwibaza uti” Abatabona ibyo biraka n’ibitaramo babayeho bate? Batunzwe n’iki? Niryari umuziki wazatunga umuhanzi uwukora kandi neza?”

Uko imyaka ishira indi igataha niko iterambere rigenda ryaguka ku Isi yose, ntibikiri ngombwa ko kugira ngo umuhanzi agurishe indirimbo, arwana no kubara umubare wa CDs yagurishije.

Ikoranabuhanga ryaragakemuye, rihuza abagurisha n’abakiriya mu buryo bworoshye ama miliyoni akibara ku makonti n’abakunzi b’umuziki bagakomeza kuryoherwa.

Nguko uko ukora akagurisha akomeza umuhate mu kazi ke, mu gihe ukora ntabashe kugurisha we ashobora no kubivamo imburagihe cyangwa agahindura umuvuno kuko ibicuruzwa bye biba bitagezweho ku isoko.

Ni bumwe mu buryo bwiza bwo guca intege abinjira mu muziki badafite impano bakeneye kumenyekana gusa.

Imyaka 26 irashize u Rwanda rwibohoye, ikijyanye n’umuvuduko mu iterambere, usibye nanjye wandika iyi nkuru n’amahanga arabihamya ko ruri kwihuta.

Mu nzego zitandukanye z’igihugu buri kibazo kigerageza kuvugutirwa umuti kandi kigakemuka. Iby’umuziki byo bikomeje kuba agatereranzamba.

Muri iyi myaka yose abahanzi bagerageje kwiyubaka, bakora umuziki bahereye ku busa kugeza ubwo ubu basigaye bawukora ukaba mpuzamahanga. Icyakora benshi bacibwa intege no gukora ibishimisha abantu mu gifu nta kayaga gahuhamo kubera kubura isoko bagurishirizaho ibihangano byabo.

Hari ingero z’ababivuyemo, n’abakibirimo uzumva kenshi bakina ibya wa mugani w’abasangira ubusa bitana ibisambo n’itangazamakuru rikibafasha kubaka urwego rw’ubuhanzi.

Simvuze ko ryo ritakwishyura ibihangano rikoresha kuko itegeko rifite uko ribigena, ariko izi ni inzego zabanye mu kwiyubaka zitakabaye zandagazanya ku karubanda zitana ibisambo.

Umwana apfa mu iterura

Benshi mu bahanzi bakora umuziki kugeza ubu, usanga barinjiye mu muziki bagamije kwishimisha, kwemeza abaturanyi ndetse no gukabya inzozi zabo bakagaragaza impano bafite.

Ntabwo ari benshi binjiye mu muziki batekereza ko bazawukora nk’ubucuruzi, ukaba wanabatunga cyane ko igihe babitangiraga batabonaga undi utunze.

Ibi byatumye abahanzi baharanira kumenyekana, kurusha gutekereza uko umuziki bakora wababyarira amafaranga. Yewe hari n’abajyaga kure usibye kuba umuziki wabo ucurangirwa ubuntu bakaba bagerekaho n’amafaranga ngo ucurangwe cyane.

Ibitekerezo by’uko umuziki waba ubucuruzi bitangiye guhumura amaso ya benshi. Abahanzi bamaze kubona ko baramutse babyaje umusaruro bya bintu batangiye bashaka kwishimisha no kwemeza abaturanyi, byabatunga neza nkuko n’ahandi bimeze.

Bahumutse amaso basanga nta soko mu rugo bajya kubicururiza ishyanga

Kugeza ubu ntawanenga urwego umuziki w’u Rwanda ugezeho nubwo ariko urugendo rukiri rurerure. Benshi mu bahanzi bakoze uko bashoboye mu bushobozi buke bwabo bakora ibihangano byiza.

Nubwo ibihangano by’abanyamuziki bo mu Rwanda biboneka ku bwinshi, nta buryo buteguye cyangwa se isoko ryabyo rihari.

Bivuze ko bicuruzwa mu kavuyo hakabaho guhendwa ku ruhande rumwe cyangwa bikanacurangirwa ubuntu byungukira rubanda.

Aho baburiye isoko mu Rwanda, abahanzi batangiye gutekereza uko bagurisha ku masoko mpuzamahanga ariko abaguzi baracyari iyanga.

Umuhanzi wo muri Amerika cyangwa i Burayi biramworohera gucuruza umuziki we hifashishijwe ikoranabuhanga. Bafite imbuga nyinshi zigurisha umuziki ba nyirawo bakabasha kuwungukiramo.

Mu Rwanda iri soko ntabwo riratekerezwaho nyamara rigaragara nk’igisubizo kirambye cy’ubukungu mu bahanzi. Kuba nta soko riri mu Rwanda, byatumye abahanzi batekereza kujya kugurishiriza ibihangano byabo hakurya y’amazi.

Ibi bikorwa na bake babashije kumenya uko bigenda, nabyo ntabwo bitanga umusaruro kuko bari kugurishiriza ibihangano byabo ku isoko ritari iryabo.

Nibyo koko hari abanyamahanga n’abanyarwanda bake biganjemo ababa hanze y’u Rwanda bashobora kugura umuziki w’abanyarwanda. Ariko se koko niryo soko ry’ibanze umuhanzi wo mu Rwanda akeneye?

Mani Martin ni umwe mu bahanzi bake b’abanyarwanda bayobotse iri soko ry’amahanga agurishirizaho ibihangano bye.

Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko mu byukuri atari isoko ribamo amafaranga menshi kuko abaguzi baba ari bake cyane.

Usibye umuhanzi uhombera kuri iri soko ariko n’Igihugu kirahahombera. Yagize ati”Niba njye nkoze indirimbo nkayishyira ku mbuga zigurisha umuziki hanze y’u Rwanda, bampa 70% bagasigarana 30%. Ayanjye ajya kungeraho yabanje kuvaho imisoro n’ibindi byinshi bisigara muri biriya bihugu.”

Uyu muhanzi yagaragaje ko mu gihe igihugu cyaba cyifitiye isoko bwite ry’ibihangano byanagifasha gukusanya umusoro wava mu muziki, bityo abahanzi nabo bakagira uruhare mu kubaka u Rwanda rwabo.

Uyu muhanzi avuga ko yajyaga yibaza ko ari abakunzi b’umuziki mu Rwanda badafite umuco wo kugura ibihangano, icyakora ngo siko biri ngo ahubwo bipfira ku isoko batisangamo.

Kugura umuziki ku masoko yo hanze y’u Rwanda, bisaba gukoresha amakarita ya bank agezweho. Si benshi mu banyarwanda batuye imbere mu gihugu baramenyera gukoresha aya makarita.

Kuba bakora umuziki badafite isoko ryo kuwugurishirizaho bibakuraho igitutu cyo gukora ibyiza

Biragoye ko umuhanzi runaka ashobora gushora za miliyoni mu ndirimbo ye, ngo abe yakora indirimbo nziza kuruta iyo yakoze ubushize, mu gihe yaba abizi neza ko nta nyungu runaka iri buhite imwinjiriza.

Icyakora haramutse hashyizweho isoko, umuhanzi abizi ko agiye kugurisha umuziki we, byajya bimusaba gukora indirimbo iri ku rwego rwo kugurishwa ndetse akunguka bityo ikaba inzira imwe rukumbi yatuma ubwiza bw’umuziki nyarwanda buzamuka.

Ibi ariko byanahita byongera ihangana mu muziki bigaca ibyo abahanzi bita kumvira umuziki ubuntu bimaze imyaka itari mike byijujutirwa n’abatari bake.

Iri soko byarisaba gusa kuba ryizwe neza ndetse rikorohereza abaguzi yaba mu buryo bwo kugura ndetse no gushyikirizwa ibyo baguze.

Usibye Leta, iby’isoko ry’umuziki binareba abikorera

Isoko ry’umuziki rigomba kuba ryagutse, abaguzi bafite amahitamo menshi y’aho bagurira, Upfa kuba aho uguriye hose byinjiriza umuhanzi.

Usibye Leta yabishyiramo imbaraga mu rwego rwo gushyigikira urwego rw’ubuhanzi nkuko basanzwe babikora, ni igitekerezo gikeneye n’imbaraga z’abikorera.

Abikorera nabo bakeneye kwiga uyu mushinga bakunganira Leta mu gukora izi mbuga zigurishirizwaho umuziki, dore ko byamaze kugaragara ko ari ibintu bishobora kubyara inyungu.

Urugero rw’uburyo umuziki ushobora gutunga abahanzi bakoze neza

Mu gutekereza iyi nkuru byabaye ngombwa ko twifashisha urugero rw’umuhanzi umwe, ariko n’abandi biroroshye kubyumva.

Tubare ko Meddy yakoze indirimbo nziza kandi agiye kuyishyira ku isoko itegerejwe n’umubare munini w’abakunzi be.

Twafatiye ku bantu bamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, afite abarenga ibihumbi 600. Byibuza abantu ibihumbi 100 bamukurikira kuko bakunda umuziki we.

Muri aba ibihumbi 100, ibihumbi 50 bafite ubushobozi bwo kuba bagura indirimbo ye inote y’igihumbi mu gihe yaba ari nziza kandi itasabagiye ahantu hose ku buntu.

Ufashe inote y’igihumbi nk’ikiguzi cy’indirimbo ya Meddy ugakuba abantu ibihumbi 50 bafite ubushobozi bwo kugura ibihangano bye ndetse banamukunda mu bihumbi 600 bamukurikira, Meddy byibuza uwo munsi yakwinjiza arenga miliyoni 50 ku ndirimbo imwe.

Aya mafaranga si Meddy wayaryaho gusa, hari umubare utari muto wasigira ku makonti y’abafite za mbuga zigurisha umuziki.

Usibye Meddy n’uyu washoye imari ye, n’Igihugu cyabyungukiramo kuko hari imisoro y’Igihugu yavanwa kuri aya mafaranga, bityo umuziki ugatangira gutunga umuhanzi wakoze neza.

Usibye kuba umuziki watunga abahanzi, ariko wanabafasha gukomeza gukora ibihangano byiza kuko buri wese yajya ahorana inyota yo gukora ibizamwungukira cyane.

Ibi byanaca n’ibyitwa akavuyo kuko buri wese wumva ko azi kuvuga yajya mu muziki. Utabizi nyine yabura abakiriya bityo ntihagire uwishimira kujya ahora akora ahomba mu gihe hari ababa bakora bunguka.

Iyi nkuru ishingiye ku gitekerezo bwite cy’umwanditsi, nawe ubaye hari ukundi ubona ikibazo cy’isoko ry’umuziki nyarwanda uhawe ikaze mu bitekerezo byawe. nk’ibisanzwe ibitekerezo by’abasomyi bacu bihabwa agaciro

Ubwinshi bw'abakunzi b'umuziki ni igishoro ku bahanzi! Hakenewe kwiga neza isoko rya muzika bityo usibye abahanzi n'igihugu kikungukira mu buhanzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .