Israël Mbonyi yashyize akadomo ku bitaramo bya Iwacu Muzika Festival, ufite ubumuga bwo kutavuga aratungurana (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Nzeri 2020 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Umuramyi Israël Mbonyi niwe wabaye uwa nyuma utaramiye abakunzi b’umuziki mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival, byaraye bishyizeho akadomo.

Ni mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Nzeri 2020, cyari kiyobowe n’Umunyamakuru Luckman Nzeyimana.

Diane Hirwa ufite ubumuga bwo kutavuga no kumva ariko w’umuhanga mu gushushanya, wananyuze muri ArtRwanda – Ubuhanzi, niwe wabimburiye abandi ku rubyiniro agaragaza impano ye. Umunyamakuru Luckyman Nzeyinama afashijwe n’umusemuzi Bonheur Rebayesu yabajije uyu mukobwa ibibazo bitandukanye.

Hirwa yavuze ko impano yo gushushanya yamenye ko ayifite kuva kera. Yamenye ko hari irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi abikesheje ikigo yakoragamo cy’abafite ubumuga.

Ati “Naravuze nti nanjye ngomba kujya hariya hantu nkerekana impano. Nabonye abantu benshi bahageze ariko sinacika intege. ArtRwanda-Ubuhanzi yaramfashije, yampuje n’abandi duhuje umwuga, abafite ubumenyi bwisumbuyeho ndetse banaduha ahantu ho gukorera.”

Yavuze ko ikintu yishimira kubera ArtRwanda – Ubuhanzi, ari uko yungutse inshuti, akabona amafaranga ndetse n’ubumenyi.

Yabajijwe niba atajya ahura n’imbogamizi kubera ubumuga bwe mu gusubiza ati “Wenda uko ubibona habaho ikibazo cy’ururimi. Ariko iyo ntafite umusemuzi ndabyandika abantu bakabibona. Nkunda gushushanya amasura y’abantu. Nibyo nisangamo cyane.”

Uwase Bukuru Christiane ukoresha izina rya Bukuru uririmba indirimbo zihimbaza Imana, nawe wanyuze muri ArtRwanda-Ubuhanzi, yasusurukije abari bakurikiye iki gitaramo mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo iyo aheruka gushyira hanze yise ‘Indamu’.

Israël Mbonyi we yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zirimo ‘Karame’, ‘Mbwira’, ‘Nzi ibyo nibwira’, ‘Sinzibagirwa’ n’izindi nyinshi.

Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko mu bitaramo byose byatambutse iki cyari gifite akarusho.

Nk’uwitwa Prince Byishimo yifashishije ifoto ya Mbonyi ari ku rubyiniro yandika kuri Twitter ati “Nshaka gushimira byimazeyo ukwitwara neza ku rubyiniro k’uyu munsi muri Iwacu Muzika Festival. Ufite ijwi ryiza n’imibyinire yihariye. Uri igisobanuro cy’umuririmbyi kuri njye. Imana iguhe umugisha.”

N’abandi benshi bifashishije uru rubuga bavuga ko banejejwe cyane n’uburyo Mbonyi yabataramiyemo.

Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byatambutswaga kuri kuri Televiziyo y’u Rwanda mu rwego rwo gufasha abanyarwanda gususurukira mu rugo.

Mu bitaramo 15 byabaye, byanyuzemo abahanzi batandukanye barirmo nka Clarisse Karasira uheruka kuririmbana na Christopher mu mpera z’icyumweru gishize mu gitaramo cyabaye ku wa 19 Nzeri 2020.
Abandi bahanzi barimo umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly, Bruce Melodie, Mani Martin, Yvan Buravan, Queen Cha, Riderman, Igor Mabano, Butera Knowless, Social Mula itsinda rya Charly & Nina n’abandi.

Umuhanzikazi Bukuru yanyuze benshi
Diane Hirwa ufite ubumuga bwo kutavuga no kumva afite ubuhanga buhambaye mu gushushanya
Bukuru aririmba indirimbo zihimbaza Imana
Diane Hirwa ni umuhanga mu gushushanya nubwo afite ubumuga
Israël Mbonyi yaririmbaga anicurangira
Umuramyi Israël Mbonyi ni umwe mu bashimishije benshi ndetse bamwe basuka amarangamutima yabo hanze bifashishije imbuga nkoranyambaga
Umuramyi Israël Mbonyi niwe washyize akadomo ku bitaramo bya Iwacu Muzika
Umuramyi Israël Mbonyi yasusurukije abari bakurikiye iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .